RFL
Kigali

Umuraperi Julio Foolio yapfuye arashwe mu birori byo kwizihiza isabukuru ye

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:24/06/2024 13:11
0


Umuraperi Julio Foolio wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika wakunzwe mu ndirimbo nka 'God Don't Know', yitabye Imana arashwe mu birori byo kwizihiza isabukuru ye ubwo yuzuzaga imyaka 26 y'amavuko.



Charles Jones, umuraperi akaba n'umwanditsi w'indirimbo uzwi nka Julio Foolio wari uri mu baraperi bari kuzamuka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yishwe arashwe mu gace ka Tampa gaherereye muri Leta ya Florida, aho nawe ubwe yari asanzwe akomoka.

Si we wenyine warashwe kuko hari n’abandi bantu batatu barashwe ariko bo ntibapfa. Julio Foolio yarashwe mu gihe yari ari kwizihiza imyaka 26 y'amavuko arikumwe n'inshuti ze.

Umuraperi Julio Foolio yitabye Imana arashwe mu birori yizihirizagamo isabukuru ye

Umunyamategeko we Lewis Fusco yatangarije itangazamakuru ko Julio Foolio yarashwe ubwo yari ari mu birori by'isabukuru ye yakoreye muri Hoteli yitwa Holiday Inn yo muri Tampa. Yavuze ko kandi ubu polisi ya Florida yatangiye iperereza mu gushaka umugizi wa nabi wamuhitanye.

Foolio yarari mubaraperi bari kuzamuka muri Amerika, apfuye akimara kuzuza imyaka 26

Julio Foolio wakoranye n'abahanzi bafite amazina akomeye nka Young Thug, Meek Mill n'abandi, yari ari mu batanga icyizere mu njyana ya Rap nyuma yo gusohora indirimbo zakunzwe nka ''God Don't Know', 'I'm  A Superstar', 'Pain' n'izindi. Foolio kandi asize imizingo 4 irimo 'Life Of Me', 'Never Wanted Fame' ari nazo zatumye amenyekana.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND