FPR
RFL
Kigali

Ruger arifuza gutera ikirenge mu cya Davido

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:29/06/2024 12:37
0


Nyuma y’iminsi micye umuhanzi Davido akoze ubukwe bw’agatangaza, mugenzi we Ruger nawe yatangaje ko yiteguye gushaka umugore agashinga urugo ruhamye.



Umuhanzi ukunzwe cyane mu gihugu cya Nigeria, Michael Adebayo Olayinka [Ruger], yatangaje ko yiteguye gushaka umufasha umukwiriye kuko yumva ko yabaye umugabo.

Uyu musore w’imyaka 24 y’amavuko, yabitangaje ubwo yaririmbaga muri Afronation Festival muri Porutugali. Ubwo yari ari ku rubyiniro, yabajije abari bitabiriye icyo gitaramo niba babona ko yiteguye gushinga urugo, ariko basubiza ibitandukanye.

Ruger ntiyemeranije n’abitabiriye iki gitaramo, ahubwo yashimangiye ko yiteguye gukora ubukwe agashaka umugore, avuga ko ubu yahindutse umugabo nyamugabo.

Yagize ati: “Ntekereza ko niteguye kurushinga. Ubu ndi umugabo wahindutse.”

Mu minsi ishize, uyu muhanzi yatangaje ko ashobora gukunda abagore batanu icyarimwe, asobanura ko ari umuntu ujya mu rukundo byoroshye. 

Icyo gihe, yashimangiye ko kugirira abakobwa ibyiyumviro kuri we ari ibintu byoroshye cyane kuko bisaba kumuha impano no kumubwira amagambo meza gusa.

Ruger atangaje ibi, nyuma y’uko umuhanzi w’icyamamare muri Nigeria, David Adedeji Adeleke OON ‘Davido’ yakoze ubukwe na Chioma Rowland bamaze imyaka itandatu bakundana bakaba baranabyaranye abana batatu barimo umwe wapfuye.

Ni ubukwe bwabereye i Lagos, itariki ya 25 Kamena 2024, bwitabirwa n’ibyamamare n’abanyapolitiki barimo n’uwahoze ari Perezida wa Nigeria, Olusegun Obasanjo.


Umuhanzi Davido arifuza gukora ubukwe agashinga urugo

Ni nyuma y'uko mugenzi we Davido nawe akoze ubukwe na Chioma 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND