Nyuma y’iminsi micye umuhanzi Davido akoze ubukwe bw’agatangaza, mugenzi we Ruger nawe yatangaje ko yiteguye gushaka umugore agashinga urugo ruhamye.
Umuhanzi ukunzwe cyane mu
gihugu cya Nigeria, Michael Adebayo Olayinka [Ruger], yatangaje ko yiteguye
gushaka umufasha umukwiriye kuko yumva ko yabaye umugabo.
Uyu musore w’imyaka 24 y’amavuko,
yabitangaje ubwo yaririmbaga muri Afronation Festival muri Porutugali. Ubwo yari
ari ku rubyiniro, yabajije abari bitabiriye icyo gitaramo niba babona ko
yiteguye gushinga urugo, ariko basubiza ibitandukanye.
Ruger ntiyemeranije n’abitabiriye
iki gitaramo, ahubwo yashimangiye ko yiteguye gukora ubukwe agashaka umugore,
avuga ko ubu yahindutse umugabo nyamugabo.
Yagize ati: “Ntekereza ko
niteguye kurushinga. Ubu ndi umugabo wahindutse.”
Mu minsi ishize, uyu muhanzi yatangaje ko ashobora gukunda abagore batanu icyarimwe, asobanura ko ari umuntu ujya mu rukundo byoroshye.
Icyo gihe, yashimangiye ko kugirira
abakobwa ibyiyumviro kuri we ari ibintu byoroshye cyane kuko bisaba kumuha
impano no kumubwira amagambo meza gusa.
Ruger atangaje ibi, nyuma
y’uko umuhanzi w’icyamamare muri Nigeria, David Adedeji Adeleke OON ‘Davido’
yakoze ubukwe na Chioma Rowland bamaze imyaka itandatu bakundana bakaba
baranabyaranye abana batatu barimo umwe wapfuye.
Ni ubukwe bwabereye i
Lagos, itariki ya 25 Kamena 2024, bwitabirwa n’ibyamamare n’abanyapolitiki
barimo n’uwahoze ari Perezida wa Nigeria, Olusegun Obasanjo.
Umuhanzi Davido arifuza gukora ubukwe agashinga urugo
Ni nyuma y'uko mugenzi we Davido nawe akoze ubukwe na Chioma
TANGA IGITECYEREZO