FPR
RFL
Kigali

Ibyo wamenya ku giterane cyiswe 'Chayah Gathering' kigiye kuba ku nshuro ya gatatu

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:26/06/2024 18:13
0


Chayah Gathering ni igiterane cyatangiye mu mwaka wa 2019 gitangijwe n'abagore b'abayobozi mu matorero atandukanye bayobowe na Pastor Florence Mugisha.



Ubundi Chayah ni ijambo ryo mu giheburayo risobanura kongera kubaho, ububyutse no gutera imbere. Intego yacyo ni uguharanira ko habaho ububyutse budasanzwe mu gihugu. Ku nshuro ya mbere kikaba cyarabereye ku itorero rya CLA, naho nshuro ya kabiri kibera Omega Church, mu gihe kuri iyi nshuro kizabera mu itorero rya New Life Bible Church.

Iki giterane "Chayah Gathering" cyatangijwe hagamijwe guhagurutsa abantu b'ingeri zose kugira ngo barusheho kwegera Imana binyuze mu guterana, kwinginga ndetse n'ivugabumwa nk'uko Pastor Florence yigeze kubitangariza inyaRwanda.com.

Yavuze ko "Chayah Gathering" ari umurimo Imana yashyize ku mutima we mu myaka 10 ishize. Ati: "Nagiye mbyanga, mvuga ngo sinjyewe, Mana ibi bintu ni bigari ni binini, wavuga ute ububyutse bw'igihugu?". Nyuma yaje kumvira ijwi ry'Imana, atangiza iki gikorwa.

Yavuze impamvu iki giterane bacyise Chayah Gathering, mu magambo ye ati "Chayah ni ijambo ry'Igiheburayo rivuze kongera kubaho, ububutse, isanamitima, baho nanone, mbese ahatari ubuzima, hakaba ubuzima, mu ncamake ni cyo bivuze".

Intego y'uyu mwaka y'iki giterane ni ugutumira umubare munini w'urubyiruko, abizera n'abatizera kugira ngo bahure n'Imana no guhindurwa n'ubuntu bwayo, nk'abantu bibasirwa bikomeye n'agahinda gakabije, kwiyahura, kubatwa n'ibibi no kutagira icyerekezo bakigishwa ko umuti wabyo urambye uboneka muri Yesu Kristo.

Biteganyijwe ko iki giterane kizamara iminsi itatu kuva ku italiki ya 28 Kamena kugeza kuri 30 Kamena 2024. Umunsi wa mbere kizatangira saa kumi n'imwe z'umugoroba, ku munsi wa kabiri gitangire saa munani z'amanywa, naho ku munsi wa nyuma kizatangira saa kumi n'imwe z'umugoroba, uyu munsi ukaba ufite umwihariko kuko uzibanda ku rubyiruko.

Pastor Charles Mugisha, Pastor Florence Mugisha, Pastor Christopher Rue, Pastor Dana Rue, Pastor Edmond Kivuye, Dr Michael Biryabarema, Pastor Lea Mukabaranga , nibo bazigisha kuri iyi nshuro, naho abaramyi barimo Chryso Ndasingwa, Fabrice na Maya na See Muzik.


Chayah y'uyu mwaka yatumiwemo abaramyi b'amazina azwi mu gihugu


Pastor Florence Mugisha watangije iki giterane ari mu bazagabura Ijambo ry'Imana ku bazitabira 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND