Mu gihe twinjira mu bihe by’impeshyi, hari filime amagana ziri kujya hanze ariko n’abakristo nabo batekerejweho kuko harimo nyinshi ziri gusohoka zishobora kuzamura kwizera kwabo ndetse zikabafasha kurushaho kwaguka mu buryo bw’umwuka.
Nubwo
usanga mu gihe cy’impeshyi abakunda umuziki w’Isi na filime zisanzwe aribo baba
batekerejweho cyane, burya n’abakristo hari filime nyinshi ziba zibagenewe
kandi bashobora gukuramo amasomo menshi atunga ubugingo bwabo.
Muri
filime nyinshi zishingiye ku iyobokamana ziri gusohoka muri uyu mwaka,
InyaRwanda yaguhitiyemo 10 zishobora kuzamura kwizera kwawe muri iyi mpeshyi:
1. Forty-Seven
Days with Jesus
Iyi filime imara isaha imwe n’iminota 35, igaragaza ukuntu
umuryango wari waratatanye wongera guhura ukagira ibyiringiro binyuze mu kumva
inkuru y’iminsi 47 ya Yesu Kristo ku Isi. Igaragaramo abakinnyi b’ibyamamare
nka Yoshi Barrigas, Catherine Lidstone, Cameron Arnertt, Norma Maldonado n’abandi.
Igaragaza ubuzima bwa Yesu ku Isi, ikaba yibutsa abantu kubaho ubuzima nk’ubwe
mu mibereho yabo ya buri munsi.
2.
Sound of Hope:
The Story of Possum Trot
Ivuga amateka y’Itorero rya
Texas ryashakaga gukemura ikibazo kijyanye no kurera abana bo muri ako gace. Reverend
Martin n'umugore we bafasha abakristo bo mu itorero ryabo kubona ko bakeneye
gukunda abana muri gahunda yo kurera, bigatuma abaturage biyemeza gufata abana
77.
Muri iyi filime hagaragaramo
ibyamamare nka Demtrius Grosse, Nika King na Elizabeth Mitchell wegukanye
igihembo cya Emmy. Letitia Wright wamenyekanye muri “Black Panther”,
“Black Panther: Wakanda Forever,” na “Avengers Infinity War” ni we watunganyije
iyi filime.
3. His
Only Son
Ni filime ikubiyemo inkuru y'urugendo rwa Aburahamu (Nicolas Mouwed) ubwo yajyaga
gutamba umuhungu we w'ikinege Isaka, nk'igitambo ku Mana (Daniel da Silva). Muri
iyo filime, Imana igerageza kwizera kwa Aburahamu ikamutegeka kujya i Moriah,
aho agomba gutamba Isaka (Edaan Moskowitz) nk'igitambo cyoswa. Iyi filime
yakozwe n’abanyamerika, yatunganijwe na David Helling.
4. Jesus
Revolution
Iyi
filime ibara inkuru y’umuvugabutumwa witwa Greg Laurie wagendaga abwiriza mu
nzira, umunsi umwe akaza guhura n’umwigisha w’ijambo ry’Imana akaba n’umupasiteri
ni uko akamufasha gufungura imiryango y’itorero ku rubyiruko rw’inzererezi. ‘Jesus
Revolution’ igaragaza abantu ba nyabo n’ibintu byabayeho mu mateka y’Amerika.
5. Blue
Miracle
Blue
Miracle ishingiye ku muryango ufasha imfubyi, ikubiyemo ubutumwa bw’inkomezi
bushishikariza abantu gukomeza guharanira guhangana n’ibibazo. Iyi filime
yibutsa abantu ko Imana ihari ngo ibafashe mu gihe barwana, nubwo amasengesho
yabo atasubizwa ako kanya cyangwa ngo asubizwe mu buryo bugaragara.
6. Facing
The Giants
Muri
iyi filime, Grant Taylor, umutoza w’umupira w’amaguru w’umukristo wiga mu mashuri
yisumbuye (Alex Kendrick), yakira amakuru mabi cyane. Usibye ibibazo
by’ubugumba bwe n’umugore we (Shannen Fields), Taylor ahura n’ababyeyi baho
bahatira ishuri kumusimbuza kubera ko ikipe ye, Shiloh Eagles itigeze itsinda
mu myaka itandatu amaze ayitoza.
Nyuma,
Grant agerageza gukangurira ikipe ye gukoresha kwizera, gutsinda ubwoba no
gutsinda amakipe. Ubutumwa rusange bukubiye muri iyi filime, ni uko nta
kidashoboka hamwe n’Imana kandi ikora ibitangaza mu kwizera.
7. The
Chosen
The
Chosen ni filime ivuga kuri Yesu Kristo; kuvuga kwe, ubuzima bwe n’urupfu rwe
nk’uko bigaragara mu bitabo by’Ubutumwa Bwiza muri Bibiliya, ikaba ihuza ibya
kera n’iby’ubu. Igaragaramo kandi uko Kristo yatoranyije intumwa ze bagendanaga
umunsi ku munsi.
8. The
Blind
Icyamamare
Phil Robertson ajya mu rukundo agashinga urugo, ariko abadayimoni be bidatinze
batangira kumutegeka gucamo ibice abantu bose. Ubwo aba ahanganye no kwikuraho
igisebo yashyizweho n’amateka ye, aza gukizwa. Mu buryo bw’umwuka, iyi filime yibanda
ku gitekerezo cyo gucungurwa no kubabarirwa.
9. Left
Behind
Iyi
filime ivuga ku nkuru y’iherezo ry’Isi mu gihe cy’imyaka irindwi. Abizera nyabo
muri Yesu Kristo barazamuwe bajyanwa mu ijuru ako kanya, basiga abatizera ku Isi, ubundi Isi irasenyuka isigaramo akajagari. Ikinamo ibyamamare nka Nicolas
Cage, Chad Michael, Cassi Thomson, Nicky Whelan n’abandi.
10. Ordinary Angels
Iyi
filime ikunze gukora ku marangamutima ya benshi, ni filime ishingiye ku nkuru
mpamo ivuga umukobwa watunganyaga imisatsi akaza guhura n’umugabo wapfushije
umugore ufite umwana urwaye cyane utegereje uwamuha umwijima. Uyu mukobwa aza
kwitanga cyane agafasha uyu mwana kubona umwijima, bikarangira arokoye ubuzima
bwe. Iyi filime ikubiyemo ubutumwa bwo kongera kwizera Imana.
TANGA IGITECYEREZO