FPR
RFL
Kigali

Uko Lupita Nyong'o yakize ubwoba bw'Ipusi yari amaranye igihe

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:25/06/2024 14:05
0


Icyamamarekazi muri Sinema, Lupita Nyong'o, wari usanzwe atinya kwegera cyangwa gukora ku ipusi, yahishuye inzira yanyuzemo kugira ngo ashire ubu bwoba.



Umukinnyi wa filime umaze kwamamara ku rwego mpuzamahanga ukomoka muri Kenya, Lupita Nyong'o, ari mu bagezweho i Hollywood. N'ubwo benshi batari bazi ko Lupita yatintaga ipusi ku buryo bukomeye, yabigarutseho n'impamvu asigaye yarazitinyutse.

Lupita Nyong'o umaze iminsi mu bikorwa byo kwamamaza filime ye nshya igiye gusohoka yitwa 'A Quiet Place: Day One', yahishuye ko ubusanzwe kuva kera yatinyaga ipusi, gusa akaba asigaye yarazitinyutse. Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na US Weekly.

Yagize ati: ''Kuva ndi mutoya cyane natinyaga ipusi, sinazegeraga cyangwa ngo nzikoreho, natinyaga kujya mu rugo batunze ipusi, iyo abantu bashakaga kunyirukana ahantu badashaka ko mpagera bahazanaga ipusi. Ubu rero nsigaye narazitinyutse, ariko ubundi bambwiraga ko ari indwara yo gutinya ipusi ndwaye yitwa Ailurophobia''.

Lupita yahishuye ko atinyutse ipusi vuba kuko kera yazitinyaga

Lupita Nyong'o w'imyaka 41 yagarutse kucyatumye atinyuka ipusi. Ati: ''Iyi filime nshya byansabaga ko ntinyuka kwegera ipusi nkazikunda. Nyikinamo ndi umugore witwa Samira utunze ipusi yitwa Frodo, rero byansabaga ko mbanza kwitoza kuzegera kuburyo namaze amezi 6 bantoza kubana n'ipusi''.

Lupita yamaze amezi 6 yitoza gutinyuka ipusi mbere yo gukina muri filime nshya 'A Quiet Place: Day 1'

Yahishuye ko yasabye Michael Sarnoski wayoboye iyi filime ko bareka agakoresha imbwa kuko yatinyaga ipusi nyamara baramwangira. Lupita Nyong'o akibona bamwangiye nibwo yafashe umwanzuro wo kugana 'Cat Therapy' yamaze amezi 6 akabona gutinyuka ipusi nyuma y'imyaka myinshi azitinya.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND