FPR
RFL
Kigali

Abanyafurika mu bahanzikazi bato bari ku ruhembe rw'imbere mu muziki ku isi

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:18/06/2024 15:01
0


Kuri ubu ushobora kuba utazi abahanzikazi bagezweho kandi bafite umuziki ufutse by’umwihariko mu bakiri bato ku isi, nyamara ikintu gishimishije ni uko mu nguni zose z’isi umuziki umaze gutera imbere.



Umuziki uri mu bintu by’ingirakamaro iy’isi ifite kubera uburyo ufasha mu bihe bitandukanye abantu banyuramo yaba ibyiza n’ibibabaje.

Abahanzikazi bamaze kwigarurira imitima ya benshi bitewe n’ibikorwa byabo n’ubuhanga bagaragaza ndetse bitezweho ibirenze muri iyi mpeshyi y’ibirori [Summer], nibo tugiye kugarukaho.

Tyla ari mu bahanzikazi bari mu bihe byiza kugeza ubu. Uyu mukobwa ukomoka muri Afurika y'Epfo yamaze gushinga imizi mu njyana zirimo Pop, Amapiano n’izindi.

Mu bihe bitandukanye yagiye avuga ko ashimira ababyeyi batumye akunda umuziki, batuma yumva indirimbo z’abarimo Aaliyah, Boyz II Men, Michael Jackson, Mi Casa na Rihanna.

Tyla 

Yatangiye umuziki afite imyaka 12 ndetse ijwi rye ryarishimirwaga cyane mu ndirimbo z’abandi yabaga yasubiyemo, umwaka wa 2023 wamufunguriye amarembo mu ruhando mpuzamahanga.

Aheruka gushyira hanze Album yaciye uduhigo dutandukanye ku mbuga zicururizwaho umuziki, ibintu byanatumye benshi mu bahanzikazi bakomeye ku isi barimo Beyonce bamurata amashimwe.

Keturah

Uyu mukobwa akomoka muri Malawi yakuriye muri Mwanza, gusa indirimbo 10 zonyine yakoze zatumye isi yose yifuza kumenya uwo ari we, yisanga yuriye rutemikirere yerekeza muri California.

Inganzo yazamutse muri we ubwo yarakiri atangira kujya acokoza gitari ya se wabo bidatinze yaje gutangira kugenda yegera abatunganya umuziki maze bidatinze indirimbo zageze mu bitangazamakuru igikundiro cye kirazamuka karahava.

Beabadoobe

Afite inkomoko mu Bwongereza no muri Filipine ari na ho yavukiye. Yakuriye muri London, mu 2017 atangira kunyura benshi bihereye ku ndirimbo yashyize hanze ‘Coffee’. Muri 2020 yashyize hanze Album ya mbere yise ‘Fake It Flowers’, naho muri 2022 asohora iyo yise ‘Beatopia’.

Yamane El Hage

Yabonye izuba mu 1996 muri Leban, ari mu banyamuziki babigize umwuga aho ari umuririmbyi, umwanditsi akaba n’umwe mu batunganya umuziki babizi neza.

Yakuriye mu muryango w’abanyamuziki guhera kuri nyina n’abavandimwe b’umubyeyi we bose bamaze gushinga imizi mu muziki wa Lebanon.

Ba sekuru bose nabo bari abahanga mu buhanzi yaba ubushingiye ku muziki ndetse no gushushanya.

Muri 2019 ari mu bageze ku musozo wa The Voice naho muri 2023 ni bwo yatangiye umuziki by’umwuga aho yashyize hanze indirimbo yise “90’s Kid,” yishimiwe cyane ku mbuga zicururizwaho umuziki.

Olivia Rodrigo

Ari mu bahanzikazi bakiri bato bakomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Afatanya umuziki no gukina filime aho yamamaye muri Bizaardvark na High School Musical.

Zimwe mu ndirimbo zatumye izina rye rizamuka harimo ‘All I Want’ na ‘Drivers License’ zanazamutse ziza ku mwanya wa mbere kuri Billboard Hot 100 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Yaje imbere muri 50 kuri spotify, iTunes muri Amerika ariko yanaciye ibintu mu Bwongereza akora injyana zirimo R&B na Pop-Rock.

Alana Alberg

Yavukiye muri Brazil, ni umuhanga mu gucuranga gitari ya ‘bass’, yatangiye gucuranga afite imyaka 13 aho ari n’umwarimu uyigisha kuri Rio de Janeiro.

Alana yagiye akora mu biganiro bitandukanye anafasha mu gutunganya umuziki mu matsinda atandukanye mu njyana zirimo Rock, Bossa Nova, Funk, Soul n’izindi.

H.E.R

Yamamaye mu njyana zirimo Soul na R&B. Yitwa Gabriella Sarminento Wilson, akaba yarakuriye muri California. Yatangiye umuziki ku myaka 10 aho yagaragaye muri Today Show aririmba indirimbo ya Alicia Keys ‘If Ain’t Got You’.

Mu mwaka wa 2016, Wilson ni bwo yashyize hanze uruhurirane rw’indirimbo rwa mbere yise H.E.R ari na ho havuye izina akoresha mu muziki. Indirimbo zaje guca ibintu kuri Billboard.

Uretse aba twavuze haruguru kugeza ubu ku isi hari n’abandi bahanzi bakiri bato bari mu bihe byiza nka Renee Pop wamamaye muri ‘Not My Fault’.

Muri bo twavuga nka Coco Jones wamamaye muri ‘Holla at the DJ’, hakaza kandi Snoh Aalegra wazamukiye cyane mu ndirimbo ‘Iwant You Around’, kimwe na Tate McRae wamamariye muri ‘Stupid’, ndetse ntiwakwirengagiza Ingrid Adresse.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND