Muri iki gihe u Rwanda ruri mu bihe byo kwiyamamaza kw’abakandida ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu n’Abadepite bitegura amatora azaba ku ya 14-15 Nyakanga 2024, benshi mu rubyiruko rukoresha imbuga nkoranyambaga basobanuye impamvu bashyigikiye Paul Kagame, Umukandida wa FPR-Inkotanyi.
Mu gushaka kumenya impamvu urubyiruko rwinshi rukoresha imbuga nkoranyambaga rukomeje gusakaza ubutumwa bushyigikira Perezida Paul Kagame mu matora y'Umukuru w'Igihugu n'ay'Abadepite azaba muri Nyakanga 2024, InyaRwanda yaganirije bamwe muri bo, mu gihe abandi na bo babitangaje bifashishije imbuga nkoranyambaga zabo.
Sol Solange, ni umwe muri uru rubyiruko uzwi cyane kuri Instagram. Yavuze ko impamvu ari inyuma ya Perezida Paul Kagame, ari uko byinshi yagezeho birimo kunywa amata abikesheje gahunda ya Girinka, kwiga kubera gahunda y’uburezi kuri bose, none ubu akaba ameze neza yaranaminuje, byose abikesha ubuyobozi bwiza.
Yagize ati: “Amahitamo yanjye ni
ku gipfunsi, nizere ko nawe ari ku gipfunsi, turusheho kubona u Rwanda rwacu
rutera imbere uko bwije n’uko bukeye tubayeho neza cyane.”
Ni mu gihe Dj Sonia, umukobwa ukunzwe cyane mu mwuga wo kuvanga umuziki, yagize ati: “Nk’umwari n’umutegarugori, ntewe ishema kandi ndashima Leta y’u Rwanda bitewe n’uko yadufashije. Umutegarugori, umugore muri rusange yahawe ijambo.
Hari byinshi dukora,
tubihere nko mu kazi kanjye nkanjye Dj, hari amahirwe menshi nagiye mbona kubera
ko ndi umugore, ndi umukobwa, muri rusange ibyinshi tukaba tubikesha umuryango
FPR, umukandida wacu Paul Kagame, kandi tumwizeza ko tuzamushyigikira no muri
iyi manda ikurikira yo kuyobora igihugu.”
Izere Laurien [The
Trainer], rwiyemezamirimo w’urubyiruko uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga,
yagize ati: “Nshingiye ku byo mbona n’imyaka yagiye ishira kubera ko ubu ngubu
navuga ko ari manda ya kabiri ngiye gutoramo, nakwifuza ko urubyiruko rugenzi
rwanjye narukangurira kwifatanya nanjye muri iki gikorwa cy’amatora, kubera ko
nkurikije ibyo ino manda ishize yatugejejeho, twageze ku iterambere, ubucuruzi
turakora nta kibazo, n’umutekano uruzuye mu gihugu.”
Ku bw’ibyo yashishikarije
urubyiruko bari mu kigero kimwe, abo aruta n’abamuruta kuboneka mu bikorwa by’amatora,
bashyigikira umukandida wa FPR, Nyakubahwa Perezida Paul Kagame kumutora
bakongera bakamuha amahirwe muri manda ikurikira.
Shakira Kay, umwe mu
babyinnyi bagezweho mu Rwanda, we yagize ati: “Nakuze nzi Nyakubahwa Paul
Kagame, nkura ari we ukinyobora, igihugu yacyesheje ni cyo mbyiniramo, ndarinzwe
ndanatekanye. Ni yo mpamvu nifuza ko ari we ukomeza kunyobora nanjye nishimye.
Ni we mahitamo yanjye.”
Ku rundi ruhande, General
Benda nawe yavuze ko ashyigikiye Perezida Paul Kagame kuko yabubakiye ibigo by’imyidagaduro
bifasha urubyiruko kwidagadura.
Ni mu gihe umubyinnyi
uzwi nka Divine Uwa yavuze ko impamvu ashyigikiye Paul Kagame mu matora y’Umukuru
w’Igihugu n’ay’Abadepite azaba muri Nyakanga, ari uko yabagejejeho
ibikorwaremezo by’imyidagaduro, bakaba basigaye babona akazi kenshi babicyesha
ibyo bikorwaremezo. Ikindi gikomeje kumusunikira gushyigikira uyu mukandida wa FPR-Inkotanyi,
ni uko yatumye ubuhanzi buhabwa agaciro.
Umwe mu bakoresha urubuga rwa X, Rafiki Gatsinzi yagize ati: “FPR Umuryango w’abanyaRwanda waharaniye kera kuzarurengera amaboko
yacu azakorera u Rwanda we, kaze FPR urengere u Rwanda. Umukandida wacu PK,
nanjye nzatora Paul Kagame niwe wacu. 15/7 ni ku gipfunsi.”
Hari n’abandi benshi
bakoresha uru rubuga rwa X [twitter] ndetse n’izindi nkoranyambaga na bo bavuze
ko urubyiruko rushimira Leta y'u Rwanda irangajwe imbere n'Umukuru w'Igihugu Perezida Paul Kagame, kubera ko rusigaye ruri mu nzego zifata ibyemezo,
inzego z’umutekano, ikoranabuhanga, ubuvuzi, kwihangira imirimo n’ibindi, ku
buryo batekereza ko ingamba imwe rukumbi yo gusigasira ibyo bagezeho ari iyo kongera kumutora muri manda itaha y'imyaka itanu.
Chairman wa FPR Inkotanyi
akaba n’Umukandida wayo mu matora y’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame amaze iminsi ine azenguruka mu Turere tunyuranye turimo Musanze, Rubavu, Ngororero, Muhanga na
Nyarugenge mu bikorwa byo kwiyamamaza. Arakomeza ibi bikorwa kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Kamena, mu turere twa Huye na Nyamagabe.
Benshi mu rubyiruko bakomeje kugaragaza ko bashyigikiye Perezida Kagame mu matora y'Umukuru w'Igihugu azaba muri Nyakanga uyu mwaka
TANGA IGITECYEREZO