FPR
RFL
Kigali

Euro 2024: Portugal ya Cristiano Ronaldo yayoboranye itsinda umugayo

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:26/06/2024 23:21
0


Ikipe y'igihugu ya Portugal yagayitse itsindwa niya Georgia mu irushanwa rihuza amakipe y'ibihugu yo ku mugabane w'Iburayi rya Euro ya 2024 ririmo rirabera mu gihugu cy'u Budage.



Ni mu mukino wo ku munsi wa nyuma wo mu itsinda D wakinwe kuri uyu Wagatatu Saa tatu z'ijoro kuri Veltins Arena.

Umukino watangiye ikipe y'igihugu ya Georgia itangira itungurana ku munota wa 2 gusa yari yamaze gufungura amazamu. 

Ni igitego cyaturutse ku makosa Antonio Silva yarakoze atanga umupira nabi uhita wifatirwa na Georges Mikautadze nawe awushyira kwa Khivicha Kvratskhelia ahita awutereka mu nshundura.

Nyuma yo gutsindwa ikipe y'igihugu ya Portugal yari yakoze impinduka mu kibuga ku bakinnyi bari basanzwe babanzamo ,yatangiye urugendo rwo gushaka igitegp cyo kwishyura ndetse arinako ibona uburyo nkaho Ku munota wa 16 Cristiano Ronaldo yarekuye kufura yari iremereye gusa umunyezamu ashyira umupira muri koroneri.

Ku munota wa 29 Pedro Neto yahinduye umupira mwiza imbere y'izamu maze Cristiano Ronaldo agiye kuwukina baramukurura birangira ukinwe na Francisco Conceicao arekura ishoti gusa rinyura impande y'izamu gato cyane.

Nubwo ikipe y'igihugu ya Georgia yarushwaga guhererekanya umupira ariko nayo yanyuzagamo igasatira binyuze ku musore wayo Khivicha Kvratskhelia usanzwe akinira ikipe ya Napoli yo mu gihugu cy'u Butaliyani.

Igice cya mbere cyarangiye Georgia igikomeje kuyobora n'igitego 1-0. Mu gice cya kabiri umutoza w'ikipe y'igihugu ya Portugal ,Robert Martinez akora impinduka mu kibuga akuramo Joao Palhinha hajyamo Ruben Neves.

Nyuma yo gukora impinduka yakomeje gukina isatira ishaka igitego cyo kwishyura nkaho Diogo Dalot yarekuye ishoti riremeye ari inyuma y'urubuga rw'amahina gusa birangira umunyezamu wa Georgia arikuyemo arishyira muri koroneri.

Ku munota wa 53 Antonio Silva yakoreye ikosa Luka Lochoshvili ari mu rubuga rw'amahina gusa umusifuzi ntiyasufura ariko nyuma y'iminota 2 umukino ukomeje, VAR iza kuguhamagara ajya kureba avavayo atanga penariti.

Yahise iterwa neza na Georges Mikautadze ayitereka mu nshundura igitego cya 2 cy'igihugu ya Georgia kuba kirabonetse.

Akazi k'ikipe y'igihugu ya Portugal kahise kikuba Kabiri ikomeza gukina irema uburyo imbere y'izamu ndetse arinako umutoza wayo akomeza gukora impinduka mu kibuga ariko birangira kwishyura byanze itsindwa na Georgia ibitego 2-0.

Undi mukino wo muri iri itsinda rya nyuma rya F wakinwaga ni uwo ikipe y'igihugu ya Turukiya yatsindagamo Repubilika ya Tchéque ibitego 2-1.

Nubwo Portugal yatsinzwe ariko ntabwo byayibujije kuzamuka muri 1/8 ariyo iyoboye itsinda mu gihe Turukiya ariyo ya 2 n'amanota 6 , Georgia ikaba iya 3 n'amanota 4 naho ikipe y'igihugu ya Repubulika ya Tchéque yo ikaba ku mwanya wa 4 n'inota 1.

Muri 1/8 ikipe y'igihugu ya Portugal izacakirana na Slovenia, Turukiya icakirane na Austria naho Georgia yo izahure na Espagne.

Uko amakipe yose azahura muri 1/8 cya Euro ya 2024 iri kubera mu Budage 








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND