FPR
RFL
Kigali

Beyoncé na Kendrick Lamar mu bafite indirimbo zikoranye ubuhanga mu 2024

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:27/06/2024 11:54
0


Mu gihe umwaka wa 2024 ugeze muri kimwe cya Kabiri, hagaragajwe indirimbo 10 zikoranye ubuhanga, zirimo izakozwe n'abahanzi basanzwe bafite amazina akomeye mu muziki nka Beyoncé n'umuraperi Kendricl Lamar.



Bimaze kuba umuco ko buri mwaka ikinyamakuru kabuhariwe mu gusesengura umuziki cya 'Rolling Stone' kigenda cyerekana indirimbo zigezweho, izatwaye amafaranga menshi, izikoranye ubuhanga hamwe n'izibihe byose.

Kuri ubu hamaze kwerekanwa urutonde rw'indirimbo 52 zasohotse mu 2024 zikoranye ubuhanga, aha ni ukuvuga ko barebye mu buryo zikozemo, umujyo wazo, uko zanditse n'ijyana zikozemo hamwe n'uko umuhanzi yabashije kwitwara muri 'Beat' y'iyo ndirimbo.

Rolling Stone yakoze uru rutonde ishingiye ku ndirimbo mpuzamahanga yaba izo muri Africa, u Burayi, Amerika hamwe n'Aziya, icyakoze mu gukora iri sesengura habonetse indirimbo 52 zirimo iya Tems wo muri Nigeria yitwa 'Love Me Jeje' yaje ku mwanya wa 33, 'Ruin' ya Usher yaje ku mwanya wa 35, 'Enough' ya Cardi B ku mwanya wa 37, 'Tshwala Bam' ya TitoM na Yupps imaze guca ibintu n'izindi.

Itsinda Fontaines D.C niryo riri ku mwanya wa mbere mu bahanzi bafite indirimbo zikoranye ubuhanga mu 2024

Gusa kuri uru rutonde rw'indirimbo 52 zikoranye ubuhanga, hatoranyijemo icumi (10) zirusha izindi ari nazo zahereweho hakorwa uru rutonde. Ku mwanya wa mbere hari iyitwa ''Starburster' y'istinda Fontaines D.C ryo mu gihugu cya Ireland.

Ku mwanya wa Kabiri hari indirimbo ya Beyonce yise 'Ya Ya' yasohoye kuri album ye yamuritse mu mezi ashize yise 'Cowboy Carter'. Iyi ndirimbo ngo ikoze mu njyana ya 'Country' mu gihe Beyonce amenyerewe muri R&B na Pop. Iyi ndirimbo kandi yayikoze agendeye ku bahanzi b'abanyabigwi nka Tina Turner hamwe na James Brown.

Indirimbo 'Not Like Us' Lamar yibasiyemo Drake, yamugize umuraperi rukumbi mu bahanzi bafite indirimbo zikoranye ubuhanga mu 2024

Kendrick Lamar umuraperi umwe rukumbi wagaragaye kuri uru rutonde, arabikesha indirimbo ye igezweho yitwa 'Not Like Us' yakoze yibasira Drake bari bamaze iminsi bakozanyaho mu bihangano. Ubusanzwe indirimbo zo kwibasirana 'Beef Songs', ziba zikoze mu buryo zitabasha gushitura umuntu cyangwa ngo zibyinike nyamara ngo Kendrick ibi sibyo yakoze kuko iyi ndirimbo ye ngo yakunzwe cyane bitewe na 'Beat' ibyinitse ndetse ngo ntiyagize ubwoba bwo gushyiramo amagambo akarishye yibasira Drake bikabyara 'Hit'.

Indi ndirimbo yatanzweho urugero ni 'We Can't Be Friends' ya Ariana Grande yasohoye ku muzingo we 'Eternal Sunshine' yasohoye nyuma yo guhana gatanya n'umugabo we Dalton Gomez. Iyi ndirimbo ngo ayiririmbana amarangamutima menshi agaruka ku mubano we n'umugabo batandukanye, ku buryo uba wumva yenda kurira gusa ntibibuze indirimbo kuryohera amatwi.

Dore urutonde rw'indirimbo 10 zikoranye ubuhanga mu 2024 nk'uko Rolling Stone yabitangaje:

1. Fontaines D.C  ‘Starburster’

2. Beyoncé, ‘Ya Ya’

3. Kehlani, ‘After Hours’

4. Ariana Grande, ‘We Can’t Be Friends (Wait for Your Love)’

5. Kendrick Lamar, ‘Not Like Us’

6. Kim Gordon, ‘Bye Bye’

7. Chappell Roan, ‘Good Luck, Babe!’

8. Sabrina Carpenter, ‘Espresso’

9. Megan Thee Stallion, ‘Hiss’

10. Shakira, 'Como Donde y Cuando'







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND