FPR
RFL
Kigali

Miss Gisabo ageze kure imyiteguro y’ubukwe

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:27/06/2024 11:48
0


Uwase Hirwa Honorine ni umwe mu bakobwa bamaze kubaka izina mu marushanwa y’ubwiza aho yibitseho ikamba muri Miss Rwanda 2017 aza no guhagararira u Rwanda muri Miss Earth uwo mwaka ubu akaba agiye gushinga urugo.



Kenshi wagiye wumva abantu bavuga ngo Miss Gisabo wenda ugasanga utekereza ko ahanini bishingiye ku buryo Uwase Hirwa Honorine ateye akaba ari byo abantu buririyeho bakamwita uko.

Nyamara ariko ni we ubwe wabizamuye, abantu bahita babimwitirira binazamura izina rye ryanatumye yegukana ikamba rya Miss Popularity muri Miss Rwanda ya 2017.

Ubwo yari mu marushanwa asubiza bimwe mu bibazo yabajijwe byumwihariko ku birebana n’imyambarire yagize ati” Nambaye nk’umunyarwandakazi, umunyarwandakazi ni uteye nk’igisabo kandi ndatekereza ko byose bigaragara."

Kuva icyo gihe abantu bahereyeho bamwita Miss Gisabo, muri uwo mwaka kandi yahagarariye u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga ya Miss Earth.

Imyiteguro y’ubukwe ayigeze kure aho ku wa 16 Kanama 2024 hazaba umuhango wo gusaba no gukwa naho ku wa 24 Kanama 2024 asezerana imbere y’Imana.

Mu  2022 ni bwo hatangiye kumvikana inkuru z’urukundo rwe na Nsengiyumva Mugisha Chritian, bagiye bagaragara bari kumwe mu bihe byiza ahantu hatandukanye harimo n’i Dubai.

Umwaka wa 2023 wasize basezeranye imbere y’amategeko mu muhango wabaye ku wa 23 Gashyantare.Umwaka wa 2023 wasize yemeye kuba umugore wa Christian imbere y'amategekoChristian umaze igihe akundana na Miss Gisabo na we yamaze kwemera kumubera umugabo imbere y'amategekoYanditse amateka atangaje mu marushanwa y'ubwiza ndetse imvugo ye bizagorana ko yakibagirana

  





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND