FPR
RFL
Kigali

Dr Frank Habineza yiyemeje guhashya ubushomeri muri Gatsibo natorerwa kuba Perezida

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:26/06/2024 18:55
0


Nyuma yo kwiyamamaza mu karere ka Nyagatare, Dr Frank Habineza umukandida watanzwe n'ishyaka rya Green Party mu matora y'umukuru w'Igihugu, yavuze ko natorwa azahashya ubushomeri muri Gastibo agashyiraho ibigo bihuza abakozi n'abakoresha.



Ku isaha ya saa kumi n'imwe, nibwo Dr Frank Habineza n'umuryango we bari bageze Rwagitima mu karere ka Gatsibo, umurenge wa Rugarama, mu bikorwa byo kwiyamamaza bavuye mu karere ka Nyagatare.

Mu kugera Rwagitima, Dr Frank Habineza yakiriwe n’umubare munini w'abaturage bo mu karere ka Gastibo dore ko hafi aho hari haremye isoko ryo muri uyu murenge wa Rugarama.

Nk'uko bikunze kugenda, Secretaire Generale w'ishyaka Green Party, niwe wahaye ikaze abashyitsi ndetse asobanurira abaturage ba Rwagitima ikibagenza muri aka gace.

Nyuma y'akanya gato, Dr Frank Habineza nibwo yafashe umwanya aganira n'abaturage bo muri Rwagitima hanyuma asobanura uburyo ibyo ishyaka Green Party ryari ryiyemeje mu mwaka wa 2017 babashije kubigeraho 70% bityo niba bashaka ko bigera ku 100% bagomba kumutora.

Dr Frank Habineza yabwiye abaturage biganjemo urubyiruko ko nibaramuka bamutoye nta muntu uzongera kubura akazi kuko afite gahunda yo guhuza abakozi n'abakoresha ku rwego rw'umurenge.

Dr Frank Habineza yagize ati "Hari ababyeyi binubira kuba bishyura amashuri ariko basoza kwiga bakabura akazi. Nimuramuka muntoye, nzashyiraho ibigo bizahuza abakozi n'abakoresha ku buryo umukozi hirya no hino azajya abasha kubona umukozi kandi ushaka akazi akabona umuha akazi."

Dr Frank Habineza yongeye gusaba abaturage bo mu karere ka Gatsibo mu murenge wa Rugarama mu Centre ya Rwagitima ko nta muntu uzongera gufungwa azira ubusa kandi ko uzajya aba umwere azajya ahabwa indishyi.

Yongeye kwitsa kandi ku kibazo cy'ibura ry'amazi mu karere ka Gatsibo ndetse n'Intara y'lburasirazuba muri rusange avuga ko buri muntu wese azajya ahabwa amazi ahagije buri munsi kandi atishyurwa.


Dr Frank Habineza yakiriwe n'abantu benshi mu Centre ya Rwagitima 


Dr Frank Habineza yari yaherekejwe n'umugore we 


Frank Habineza yasezeranyije abaturage ba Gatsibo guhashya ubushomeri






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND