Mu gihe habura iminsi micye cyane ngo hamenyekane uzegukana ikamba rya Miss Supranational 2024, u Rwanda narwo rwamaze kwemeza umukobwa uzaruhagararira muri iri rushanwa rihangwa amaso n’isi yose.
Niba ukurikiranira hafi
ibijyanye n’amarushanwa y’ubwiza, urabizi neza ko irushanwa rya Miss
Supranational 2024 ririmbanije. Umukobwa w’umunyamahirwe uzasimbura Andrea
Aguilera wa Ecuador azamenyekana mu ijoro ryo kuwa Gatandatu w’icyumweru gitaha
tariki 6 Nyakanga 2024, mu birori bizabera i Nowy Sącz, muri Pologne.
Kuri ubu rero, byamaze
kwemezwa ko umukobwa witwa Uwase Kimana Emelique ariwe uzaserukira u Rwanda mu
irushanwa rya Miss Supranational ry’umwaka utaha. Ni nyuma y’uko mu mpera z’icyumweru
gishize, uyu mukobwa w’imyaka 24 y’amavuko yahigitse bagenzi be mu marushanwa
ya Rwanda Universal Personality yasorejwe i Kigali.
Mu bamuguye mu ntege,
harimo Ingabire Ndinda Marie Ange wabaye igisonga cya mbere, Ishimwe Esther
wabaye igisonga cya kabiri na Kanyange Charlotte wabaye igisonga cya gatatu..
Akimara gutangazwa ko
ariwe wegukanye iri rushanwa, Emelique yarenzwe n’amarira y’ibyishimo, ari nako
abandi bakobwa bari bahatanye bose bamwifuriza amahirwe masa mu rugendo rushya
atangiye.
Yabwiye The
New Times ati: “Ntabwo byari byoroshye kubigeraho. Ntegereje kuzahatana no muri
Miss Supranational. Iyi ni paji nshya ngomba guhatanira gutsinda. Mfite byinshi
byo kwibandaho, harimo no gukora imyitozo myinshi kugira ngo nzahagararire neza
igihugu cyanjye. Ni urugendo rwiza kandi rushya rwose, nubwo rutoroshye.”
Emelique, ni umunyeshuri wiga mu mwaka wa mbere mu ishami rya 'Marketing' muri Kaminuza ya Kigali. Yakuze arota kuzahagararira u Rwanda mu marushanwa runaka ku rwego rw'isi. Inzozi ze zabaye impamo nyuma yo kubona itike yo kuzajya muri Miss Supranational 2025.
Uyu mukobwa, agiye gukurikira abakobwa barimo Umuratwa Anitha (2021), Shanita Umunyana (2019), Charlotte Umulisa (2022) na Miss
Rwanda 2014 Colombe Akiwacu (2015) baserukiye u Rwanda muri iri rushanwa.
Uretse guhagararira u
Rwanda, Uwase Kimana Emelique yanahembwe amafaranga angana na Miliyoni imwe y’amafaranga
y’u Rwanda azamufasha mu bikorwa bye bitandukanye.
Universal Personality ni
urubuga rugamije kwimakaza umuco w’ubumuntu ku isi yose abantu bakarenga imbibi
z’ibibatandukanya ahubwo bakimakaza indangagaciro z’ubupfura.
Akarusho gahari, ni uko
abakobwa bose batsinze muri iri rushanwa, bazagenda bahabwa amahirwe yo guhagararira
u Rwanda mu marushanwa atandukanye ku isi. Uw’uyu mwaka wa mbere azaserukira u
Rwanda muri Miss Supranational 2025.
Ibirori by’irushanwa rya
Miss Supranational rigiye kuba ku nshuro ya 15, bizayoborwa n’umunya-Afurika y’Epfo
Nico Panagio uzanayobora ibirori bya Mister Supranational 2024, afatanye n’umukinnyi
wa filime w’umwongereza Kasia Koleczek.
Muri bihugu bikomeje kuza imbere mu matora ari gukorwa mu byiciro binyuranye, harimo Brazil, Denmark, Haiti, Indonesia, Nigeria, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Venezuela, Vietnam, n'ibindi.
Uwase Kimana Emelique niwe uzahagararira u Rwanda muri Miss Supranational 2025
Miss Andrea Aguilera ari kwitegura kwambika ikamba uzamusimbura
Miss Supranational 2024 irarimbanije
TANGA IGITECYEREZO