FPR
RFL
Kigali

Menya bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:17/06/2024 8:33
0


Tariki 17 Kamena ni umunsi wa 168 mu minsi igize umwaka, bisobanuye ko hasigaye iminsi 197 uyu mwaka ukagera ku musozo.



Tariki ya 17 kamena ni Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kurwanya iyaguka ry’ubutayu n’amapfa (World Day to Combat Desertification and Drought). Uyu munsi washyizweho ku itariki ya 30 Mutarama, 1995 mu nama rusange y’umuryango w’Abibumbye.

Kuri iyi tariki kandi, igihugu cya Islande kizihiza Umunsi w'Ubwigenge, hibukwa ishyirwaho rya Repubulika ya Islande mu 1944.

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka:

1673: Abashakashatsi Jacques Marquette na Louis Jolliet bakomoka mu gihugu cy’u Bufaransa bageze ku mugezi wa Mississippi, ni na bo bantu ba mbere baturutse ku mugabane w’u Burayi bashoboye gutanga ibisobanuro birambuye bijyanye n’umugezi wa Mississippi.

1773: Igihugu cya Colombia kizwi no ku izina rya Cúcuta cyavumbuwe na Juana Rangel de Cuéllar.

1885: Hashinzwe ikirangamateka cy’ubwigenge(Statue of Liberty) cyashyizwe mu Mujyi wa New York, mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

1898: Hafunguwe ibitaro by’ingabo zirwanira mu mazi za Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (United States Navy Hospital Corps).

1933: Mu mujyi wa Kansas, mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika hakozwe ubwicanyi hagati y’abakozi b’ibiro by’iperereza FBI n’ibisambo byari bije kubohoza mugenzi wabyo Frank Nash, ubu bwicanyi bwaguyemo abakozi bane ba FBI.

Frank Nash, mu mateka ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika afatwa nk’igisambo cya mbere gikomeye mu bisambo byasahuraga amabanki.

1944: Iceland yatangaje ubwigenge bwayo, yigobotora igihugu cya Denmark ihinduka Repubulika.

1960: Ubwoko bwa kavukire muri Amerika buzwi nka Nez Perce bwahawe miliyoni enye z’amadorali y’Amerika bishyurwa ubutaka bwabo bwateshejwe agaciro, hashingiwe ku masezerano yashyizweho umukono mu mwaka w’1893.

1971: Perezida Richard Nixon wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yatangaje ko igihugu cye gitangiye intambara yo kurwanya ibiyobyabwenge.

1994: Orenthal James "O.J." Simpson wari umutoza w’umupira w’amaguru yarahagaritswe arafungwa, nyuma yo kwica umugore we Nicole Brown Simpson n’inshuti ye Ronald Goldman.

Bamwe mu bavutse uyu munsi:

1742: William Hooper, umwe mu bashyize umukono ku masezerano yahesheje ubwigenge bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

1858: Ebenezer Sumner Draper, wabaye Guverineri wa 44 wayoboye Leta ya Massachusetts.

1897: Maria Izilda de Castro Ribeiro ukomoka mu gihugu cya Brazil, ufatwa nk’indakemwa ndetse abenshi bakaba bamwiyambaza mu bandi batagatifu bose nubwo atemejwe na Kiliziya Gatolika.

1947: George S. Clinton, umunyamuziki wo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Bamwe mu bitabye Imana uyu munsi:

1734: Claude-Louis-Hector de Villars, Marshal mu ngabo z’u Bufaransa.

2001: Donald J. Cram, umuhanga mu butabire wanabiherewe igihembo kitiriwe Nobel mu butabire.

2015: Alexander na Jeanette Toczko bitabye Imana kuri iyi tariki bamaze imyaka 75 babana muri California.

Kuri iyi tariki, Kiliziya Gatolika irazirikana Mutagatifu Albert Chmielowski, Botolph, Ananie, Hervé, Samuel na Henrietta Barnett.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND