Uyu munsi ni kuwa 3 w’icyumweru cya 26 mu byumweru bigize umwaka. Tariki 26 Kamena, ni umunsi w’177 mu minsi igize umwaka, hakaba habura iminsi 188 ngo umwaka urangire.
Hari
byinshi biba byarabaye kuri iyi tariki mu bihe byashize, ariko buri munsi
InyaRwanda yiyemeje kujya ikugezaho bimwe mu by’ingenzi byayiranze mu mateka.
Bimwe
mu byaranze uyu munsi mu mateka:
1870: Umunsi
wa Noheli wagizwe umunsi w’ikiruhuko rusange muri Leta zunze ubumwe za Amerika.
1889: Umujyi
wa Bangui warashinzwe, ushingwa n’abafaransa Albert Dolisie na Alfred Uzac
mu cyari Kongo-mfaransa, kuri ubu ukaba ari umurwa mukuru w’igihugu cya
Centrafurika.
1960: Igihugu
cya Somalia cyabonye ubwigenge bwacyo ku Bwongereza, kikaba cyaritwaga
Somaliland.
1960: Iguhugu
cya Madagascar cyabonye ubwigenge bwacyo ku Bufaransa.
Ibyamamare
byavutse kuri iyi tariki:
1922: Eleanor
Parker, umukinnyikazi wa filime w’umunyamerika nibwo yavutse, aza kwitaba Imana
mu 2013.
1972: Garou,
umuririmbyi w’umunyakanada nibwo yavutse.
1979: Ryan
Tedder, umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo akanazitunganya w’umunyamerika
wamenyekanye mu itsinda rya OneRepublic nibwo yavutse.
1983: Felipe
Melo, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyabrazil nibwo yavutse.
1987: Samir
Nasri, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umufaransa nibwo yavutse.
1993: Ariana
Grande, umuririmbyikazi akaba n’umukinnyikazi wa filime w’umunyamerika nibwo
yavutse.
Ibihangange
byitabye Imana uyu munsi:
1810: Joseph-Michel
Montgolfier, umuvumbuzi w’umufaransa, akaba umwe mu bavumbuye ibipirizo biguruka
mu kirere bizwi nka 'hot air balloon,' yaratabarutse ku myaka 70
y’amavuko.
1994: Abatutsi
biciwe hirya no hino mu gihugu, mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yari
ikomeje.
2003: Marc-Vivien
Foé, umukinnyi w’umupira w’umunyakameruni yitabye Imana, ku myaka 28 y’amavuko.
Iminsi
mikuru yizihizwa uyu munsi:
Uyu
munsi ni umunsi mpuzamahanga wo kurwanya icuruzwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge
ku isi.
Uyu
munsi ni umunsi mpuzamahanga wo kuzirikana no kwita ku bantu bahuye n’iyica
rubozo.
TANGA IGITECYEREZO