Tariki 24 Kamena ni umunsi wa 176 w’umwaka, bisobanuye ko habura iminsi 189 ngo umwaka urangire.
Hari byinshi biba
byarabaye kuri iyi tariki mu bihe byashize, ariko buri munsi InyaRwanda
yiyemeje kujya ikugezaho bimwe mu by’ingenzi byayiranze mu mateka.
Ibyaranze uyu munsi mu mateka:
1910: U Buyapani bwagabye
ibitero muri Korea burayigarurira.
1963: Nibwo bwa mbere mu
Bwongereza hagaragaye amashusho akoze mu buryo bwa Video.
1976: Habayeho ukwiyunga
kwa Vietnnam nk’igihugu kimwe.
1983: Yaser Arafat
yirukanywe i Damas, kugira ngo atabakururira ibibazo by’umutekano mucye. Nubwo
yahanganaga na Israel cyane mu gihe hafi ya cyose cy’ubuzima bwe, abanditsi bo
muri Palestine bemezaga ko afite inkomoko muri Israel na Maroc na ho amazina ye
nyakuri akaba Abd Raouf Al Qoudouwa. Yahirimbaniye cyane ubwigenge busesuye bwa
Leta ya Palestine nk’igihugu, atabaruka atabigezeho.
1989: Nibwo Jiang Zemin
yabaye Perezida w’u Bushinwa.
1994: i Toulouse, muri
France, Kompanyi Airbus yashyize ahagaragara indege itwara imizigo myinshi
kurenza izindi zose zakozwe mbere yayo mu mateka y’indege. Iyi ndege itwara
imizigo yiswe kandi "Super Transporter."
1999: Mu cyamunara,
Guitare (Fender Stratocaster 1956) ya Eric Clapton yahimbiyeho indirimbo
"Layla", yagurishijwe amadolari 497 500 (angana na miliyoni 294
z’amafaranga y’u Rwanda)
2002: Impanuka ya Gari ya
moshi yabuze feri yabereye hagati ya Dar es Salaam na Mwanza, ihitana abantu
200, hakomereka 800.
2010: I Kigali mu Rwanda
(quartier Nyakabanda) harasiwe umunyamakuru Jean Léonard Rugambage wari Umwanditsi
Mukuru (Chief Editor) w’ikinyamakuru Umuvugizi.
Mu byamamare byitabye Imana kuri iyi tariki harimo umuraperi Cristiano Araujo, Grover Cleveland wabaye Perezida wa 22 n'uwa 24 wa Leta zunze ubumwe za Amerika, umukinnyi wa filime David Tomlinson, umukinnyi wa filime Billy Drago, umukinnyi w'umupira w'amaguru Kenny Washngton, umuraperi Fame Reek n'abandi benshi.
TANGA IGITECYEREZO