RFL
Kigali

Muhire Kevin yavuze impamvu Julien Mette atari we wabatoje bakina na APR FC

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:15/06/2024 23:00
0


Kapiteni w'ikipe ya Rayon Sports wasoje amasezerano, Muhire Kevin yavuze impamvu Julien Mette atari we wabatoje bakina na APR FC ndetse anavuga ko ari mu biganiro n'abayobozi kugira ngo abe yakongera amasezerano.



Ibi yabigarutseho nyuma y'umukino wa gicuti wo gusogongera sitade Amahoro yari imaze umwaka ivugururwa warangiye amakipe yombi anganyije 0-0.

Uyu mukinnyi abajijwe uko umukino wari umeze ku ruhande rwabo nk'abakinnyi ba Rayon Sports, yavuze ko ari umukino wagenze neza ndetse bakaba babonye n'amahirwe yo gutsinda gusa bakaba bayabyaje umusaruro.

Ati" Ni umukino wagenze neza ku ruhande rwa Rayon Sports twabonye amahirwe menshi yo gutsinda ntitwayabyaza umusaruro ariko ku ruhande rwanjye twiteguye iminsi 3 tubashije kuyibyaza umusaruro. Wabonye ko twari turi hejuru ya APR FC, rero navuga impamvu tutatsinze ari ukubera ko twagize amahirwe macye.

Muhire Kevin wasoje amasezerano muri Rayon Sports ku kijyanye no kongerwa andi mashya yagize ati "Igihari ndi kuganira na Rayon Sports nk'uko mumaze iminsi mubyumva turimo turavugana nejo twaravuganye ariko hari ibitarakemuka kugira ngo mbashe kongera amasezerano.

Gusa igihe cyose byakemuka nakomeza muri Rayon Sports, gusa navuga ngo ndi umwana w'ikipe igihe cyose bankenereye mba mpari. 

Ejo Perezida yaranyegereye turavugana mbona ko nta cyo gukora uyu munsi mfite, ndavuga nti reka njye gufasha ikipe yanjye, hamwe n'Imana mbasha kuza bigenda neza gusa ku bwanjye amahirwe menshi nibigenda neza ku munsi w'ejo nzasinya".

Ku bakinnyi bashya bakinanye muri uyu mukino, yavuze ko Seif ari we wamujyanye ku bayobozi avuga ko bamukeneye naho Richard usanzwe ukinira Muhazi United nawe akaba abona yabafasha gusa abandi bo urwego bariho akaba atari urwo gukina muri Rayon Sports.

Muhire Kevin kandi abajijwe impamvu umutoza wa Rayon Sports Juliet Mete atatoje umukino banganyijemo na APR FC yagize ati: "Icya mbere gihari yashatse gukinisha umwana muto w'Umunyezamu yakuye mu ikipe y'abato turabyanga nta kindi cyabaye". 

Rwaka Claude niwe watoje ikipe ya Rayon Sports kuri uyu mukino aho nyine nk'uko Kevin yabivuze habayemo kutumvikana hagati y'ubuyobozi bwa Rayon Sports, abakinnyi ndetse na Julien Mette bijyanye n'abakinnyi yashakaga gukinisha.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND