Ibikorwa byo kwiyamamaza mu matora ya 2024 byakomeje kuri iki Cyumweru, Perezida Kagame umukandida wa FPR Inkotanyi yiyamamariza i Rubavu hamwe n'Abakandida Depite 80 ba FPR Inkotanyi bahataniye kujya mu Nteko Ishingamategeko.
FPR Inkotanyi yakomereje mu Karere ka
Rubavu mu bikorwa byo kwamamaza abakandida bayo ku mwanya wa Perezida n'Abadepite, ahahuriye abaturage ba Rubavu, Rutsiro
na Nyabihu.
Abahanzi bamwe bari bakoze ku munsi wa mbere bongeye
kugaruka ku munsi wa kabiri wo kwiyamamaza, abo ni nka Bruce Melodie na Bwiza bafatanije kuririmba indirimbo ‘Ogera’ ari ko
banunganirana mu zirimo ‘Selebura’ na ‘Ndumiwe’.
Chriss Eazy we yifashishije indirimbo zirimo ‘Jugumila’
yakoranye na Phil Peter na Kevin Kade, kimwe na ‘Bana’ yakoranye na Shaffy, zose zikaba ziri mu zikunzwe cyane.
King James yakoresheje ‘Ndagutegereje’, ‘Ganyobwe’ na ‘Umuriro
watse’ naho Butera Knowless akoresha ‘Baramushaka’. Bushali
yakoresheje ‘Nituebue’ yakoranye na Slum Drip na B Threy.
Umunsi wa mbere wo kwiyamamaza, abahanzi baherekeje abakandida ba FPR Inkotanyi, ni Bruce Melodie, Ikospeed,
Bwiza, Riderman, Dr Claude, Ariel Wayz, Igisupusupu n’abandi.
Ibikorwa by'umunsi wa Gatatu wo kwiyamamaza kw'Abakandida ba FPR
Inkotanyi, birakomeza kuri uyu wa Mbere tariki 24 Kamena 2024 muri Ngororero na Muhanga.
TANGA IGITECYEREZO