RFL
Kigali

Minisitiri Utumatwishima yashimiye Perezida Kagame wahaye Abanya-Rubavu umutekano kandi inyuma y'umupaka bihora biturika

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:23/06/2024 15:06
0


Komiseri ushinzwe ubukangurambaga mu Muryango wa FPR Inkotanyi akaba na Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Dr Utumatwishima Abdallah, yashimiye Perezida wa Repubilika y'u Rwanda, Paul Kagame ko yahaye Abaturage bo mu karere ka Rubavu umutekano kandi inyuma y'umupaka bihora biturika.



Dr Utumatwishima Abdallah yatangaje ibi kuri iki Cyumweru tariki 23 Kamena ku kibuga cya Gisa mu Murenge wa Rugerero, mu karere ka Rubavu, ku munsi wa kabiri w'ibikorwa byo kwiyamamaza by'Umuryango FPR Inkotanyi mu matora ya Perezida n'ay'Abadepite.

Ubwo Minisitiri Utumatwishima Abdallah yari agiye kwakira Perezida Paul Kagame watanzwe n’Umuryango FPR-Inkotanyi nk’Umukandida ku mwanya w'Umukuru w'igihugu, yabanje kumushimira ku bikorwa byiza amaze kubagezaho.

Yavuze ko muri iyi myaka ishize abaturiye umupaka wa Rubavu bagiye bumva inyuma yawo bihora biturika ariko Perezida Kagame akababwira gukora imirimo yabo kuko nta muntu n'umwe watinyuka umutekano w'Abanyarwanda.

Ati: "Nyakubahwa Chairman nta ntambara yabaye indirimbo ariko yabaye n’igitekerezo. Abaturage bo mu murenge wa Busasamana, Bugeshi na Cyanzarwe batuye ku mupaka, muri iyi myaka myinshi ishize inyuma y’umapaka bihora biturika.

Ndetse nk’Abanyarwanda bari bazi amateka y’ibiturika bagizemo n’akoba ariko Nyakubahwa Chairman mwabatumyeho, murababwira ngo 'ni mukore imirimo yanyu, mukore ubuhinzi bwanyu, mwohereze abana ku mashuri nta muntu n'umwe watinyuka umutekano w’Abanyarwanda' ".

Komiseri ushinzwe ubukangurambaga mu Muryango wa FPR Inkotanyi akaba na Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, yakomeje avuga ko nyuma yo kugira umutekano usesuye, ibikorwa by'iterambere byakomeje birimo n'isoko ryambukiranya imipaka.

Ati: "Nyuma y'ibyo tumaze kugira umutekano usesuye, ibikorwa by'iterambere mu karere ka Rubavu, mu turere twose Rutsiro na Nyabihu byarakomeje. Ubungubu umujyi wa Rubavu, imihanda imeze neza haracyeye ndetse dufite n’isoko ryambukiranya imipaka;

Ba bandi iyo ibiturika byoroheje baza no guhahira iwacu. Iyo urebye ibintu byinshi twubatse nta bwoba, nta mpungenge nta ntugunda. Ubona ko umutekano ari wo shingiro ry'ibintu byose". 

Minisitiri Utumatwishima Abdallah yavuze ko abanya-Rubavu bamutumye kugira ngo abashimire Perezida Kagame ko yabatabaye ubwo bahuraga n'Ibiza. 

Ati: "Nyakubahwa Chairman, abanya-Rubavu bantumye kugira ngo mbashimire by'umwihariko, ubwo umugezi wa Sebeya watezaga ibiza hano ubundi bakabura abantu, bakabura ibintu ndetse bakanasenyerwa, Nyakubahwa Chairman mwarabatabaye ndetse ibikomeye mwabatabariye kuri iki kibuga".

Arakomeza ati "Urubyiruko rwa Rubavu rwambwiye ngo babonye ubutabaye, wiyiziye ngo bibuka ko hari ahandi bajya babona bagira ibibazo, bakagira ibiza nk'ibyacu bakareba Perezida wabo we yirira za mushikaki i Brussels.

Nyakubahwa Chairman mwebwe mwabasanze kuri iki kibuga nta buzima bafite, bameze nabi none uyu munsi bishimiye kukwakira bishimye bafite ubuzima bameze neza".

Biteganyijwe ko ibikorwa byo kwiyamamaza ku bakandida ku mwanya wa Perezida n'Abadepite bizarangira tariki ya 13 Nyakanga 2024. Amatora azaba tariki ya 14 Nyakanga ku banyarwanda baba mu mahanga no ku wa 15 Nyakanga 2024 ku b’imbere mu gihugu.


Dr Utumatwishima Abdallah yashimiye Perezida Kagame ku byo yagejeje ku banya-Rubavu

Perezida Kagame yeretswe urukundo rwinshi n'Abanya-Rubavu

Perezida Kagame yashimwe ku bw'umutekano usesuye yagejeje ku banya-Rubavu






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND