FPR
RFL
Kigali

Ubuhamya bwa Musafiri wakumiriye abo muri DRC bashakaga guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:23/06/2024 14:51
0


Umuhinzi w’ibirayi witeje imbere Musafiri Ildephonse wo mu Murenge wa Bugeshi mu Karere ka Rubavu, yatanze ubuhamya bwakoze ku mitima benshi bw’ukuntu yakumiriye abari bagambiriye gutera u Rwanda baturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.



Musafiri Ildephonse uyoboye koperative y’abahinzi yitwa ‘Icyerekezo’, yatanze ubu buhamya kuri iki Cyumweru ubwo Umukandida wa FPR-Inkotanyi ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, yari mu bikorwa byo kwiyamamaza kuri site ya Gisa mu Murenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu mu Burengerazuba bw’Igihugu.

Musafiri yavuze ko ubwo bari mu isarura ry’ibirayi yigeze kwakira amakuru kuri telefone ye iturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ivuga ko hari abagambiriye guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Iyo telefone yamuhamagaye imubwira ko abo barwanyi bo muri RDC baratera u Rwanda. Musafiri yahise asangira amakuru na bagenzi be n’inzego z’umutekano, nimero yamuhamagaye arayibika.

Musafili ati “Nyuma abo bantu baravuga ngo aho tugiye gutera ni he? Umwe ati ni mu Bugeshi. Kuko twari turi gupakira ibirayi, bashaka kudusahura amafaranga yacu.”

Ubwo aba baturage bari bamaze gusangira amakuru, nyuma y’iminota mike ya telefone yarongeye iramuhamagara, imubwira ko muri iryo tsinda ry’abagizi ba nabi umwe muri ryo yababuriye ko nibamenera kwa Musafiri ibintu bitaza kubagwa neza, kuko bari biteguye.

Ati “Babwiwe ko aho nibahamenera bataza gusubirayo. Bageze aho bagira ubwoba [ntibaba bakije]. Ejo bundi narebye ku makuru numva ngo hari abantu bashaka kuza i Kigali [gutera u Rwanda]. Uzatera i Kigali urenze kuri Musafiri ku mupaka?”

Uyu muhinzi witeje imbere yibukije abashaka gutera u Rwanda ko “niba ukeneye kujya i Kigali ngwino ubanze uhangane na Musafiri, nunshobora ukarenga akagari ndimo ukajya mu kandi, uzabone ujye i Kigali.”

Yasoje avuga ko Abanya-Rubavu biteguye gutora umukandida wa FPR-Inkotanyi, ndetse ko itariki y’amatora itinze kugera ngo bongera bamuhe amajwi ku bw’ibikorwa by’indashyikirwa yabagejeheho mu myaka 30 ishize habaye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.


Perezida Kagame yiyamamarije i Rubavu kuri iki Cyumweru






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND