FPR
RFL
Kigali

Jasinta na The Ben bashobora guhurira mu ndirimbo na Kevin Kade nyuma yo guhurira mu ya Otile Brown

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:23/06/2024 13:54
0


Jasinta Mukwabe wamamaye mu marushanwa y’ubwiza ariko akaba no mu bakobwa bamaze gushinga imizi mu kugaragara mu ndirimbo (video vixen) mu Karere, yagaragaye yahuje urugwiro na Kevin Kade, The Ben na Element.



Mu Ukuboza 2022 ni bwo The Ben yahuriye mu ndirimbo na Otile Brown yitwa ‘Kolo Kolo’, yatunganijwe na Ayo Rash mu buryo bw’amajwi naho amashusho yayo agakorwa na Hansscana.

Kimwe mu byaryoheje amashusho yayo ni inkumi zigaragaramo, aho imwe iba ikina umukino w’urukundo na The Ben, na Jasinta Mukwabe uba akina na Otile Brown.

Jasinta Mukwabe uvuka kuri se wo muri Tanzania na Nyina ukomoka mu Rwanda, yongeye kugaragara yahuje urugwiro na Kevin Kade, The Ben na Element.

Uyu mukobwa yaje gushyira hanze amafoto ari kumwe na Kevin Kade yongeraho ati: ”Love”, ibyo bamwe batangiye gufatira mu ruhande rwo kuba baba bari mu rukundo.

Nyamara amahirwe menshi ni uko uyu mukobwa ari we uzagaragara mu ndirimbo ya The Ben na Kevin Kade bakoze ku bufasha bahawe n’umuherwe Jimmy Muyumbu.

Mu buryo bw’amajwi, iyi ndirimbo yatunganijwe na Element wo muri 1:55AM ya Coach Gael umaze igihe adacana uwaka na The Ben, ibintu umuntu yavuga ko ari amateka mashya.

Kevin Kade na The Ben bagiye gushyira hanze indirimbo nyuma y'uko ku ruhande rwa Kade amaze iminsi mu bihe byiza biturutse kuri ‘Munda’ na ‘Jugumila’ zose zikomeje kunyura benshi.

Ku rundi ruhande, The Ben aheruka 'Ni Forever' ishingiye ku nkuru y’urukundo rwe n'umugore we Pamella unagaragara mu mashusho yayo.

Jasinta Mukwabe ni umwe mu bakobwa bamamaye mu marushanwa y’ubwiza ya Miss Africa Calabar, ariko yanumvikanye mu nkuru z’urukundo na Diamond Platnumz, nabyo bikaba byarazamuye izina rye.

REBA HANO KOLO KOLO YA OTILE BROWN, THE BEN YAHURIYEMO NA JASINTA


Jasinta Mukwabe uri mu ba-Video Vixen bihagazeho mu Karere ashobora kugaragara mu ndirimbo ya Kevin Kade na The BenJasinta Mukwabe yahuje urugwiro na Kevin Kade, umuhanzi nyarwanda uri mu bihe byiza 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND