RFL
Kigali

Agezweho muri ruhago: Chelsea iri mu rugamba rumwe na Man United, Rashford yiyunga na Eric Ten Hag

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:23/06/2024 18:10
0


Chelsea yiyongereye kuri Manchester United mu makipe yifuza umunya Canada, Jonathan David, naho muri Manchester United, umwuka ni mwiza hagati ya Marcus Rashford na Eric Ten Hag utoza iyi kipe.



Amakuru agezweho mu mikino by'umwihariko avugwa ku isoko ry'igura n'igurisha ku mugabane w'iburayi, tuyahereye mu Kinyamakuru The Sun cyatangaje ko umwuka mubi waje hagati ya Marcus Rashford na Eric Ten Hag utoza Manchester United ubwo umwaka w'imikino wari ugeze hagati, wamaze kurangira, ubu Ten Hag akaba yifuza gukomezanya na Rashford mu mwaka w'imikino utaha.

Athletic yavuze ko Chelsea yiyongereye kuri Manchester United, mu makipe yifuza rutahizamu wa Lille w'imyaka 24 y'amavuko, Jonathan David. The Guardian yatangaje ko Newcastle United ishaka rutahizamu ukomoka mu Bwongereza Dominic Calvert-Lewin, uyu mukinnyi akaba akinira Everton.

Telegraph nayo yagarutse kuri Newcastle United, ivuga ko iyi kipe yifuza myugariro w'umwongereza Max Kilman, uyu akaba ari umusore w'imyaka 27 y'amavuko ukinira Wolves.

Dail Mail yatangaje ko Everton yemeye kumanura ibiciro, igahuriza hagati na Manchester United kugira ngo Manchester United yegukane myugariro Jarrad Branthwaite. Mu minsi ishize, Manchester United yari yatanze Bid ya Miliyoni 35£, Everton izitera utwatsi ivuga ko ishaka Miliyoni 75£.

Express yatangaje ko Aston Villa ishaka uburyo yakwegukana umunya Esipanye ukinira Real Sociedad, Brais Mendez w'imyaka 27 y'amavuko.

Gazetta dello Sports mu Butaliyani yatangaje ko Juventus yashyize ku isoko rutahizamu Federico Chiesa ukomoka mu Butaliyani, kugira ngo izabone uko yinjiza rutahizamu wa Manchester United, Mason Greenwood.

Fabrizio Romano yavuze ko umuhorandi Xavi Simon's ikipe ya Paris Saint-Germain yatije muri RB Leipzig, yasabye Paris Saint-Germain ko yamurekura akajya muri Bayern Munich. 

Nubwo Xavi Simon's ashaka kujya muri Bayern Munich, RB Leipzig akinira, nayo irashaka kumugura ngo abe umukinnyi wayo bwite.

Sky Sports yatangaje ko myugariro wa Bayern Munich, Joshua Kimmich ukomoka mu Budage, yasabye iyi kipe ko kurekurwa akajya gushakira ahandi, cyane ko amasezerano ye azarangira mu mpeshyi ya 2025.



Manchester United na Chelsea zirifuza umunya Canada ukinira ikipe ya Lille mu Bufaransa, Jonathan David 


Marcus Rashford yiyunze na Eric Ten Hag bari bamaze iminsi barebana ay'ingwe 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND