FPR
RFL
Kigali

Dr Frank Habineza yijeje abaturage ba Kamonyi ko naba Perezida azahanga imirimo 500,000 - AMAFOTO

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:23/06/2024 16:43
0


Dr Frank Habineza yakomereje ibikorwa bye byo kwiyamamaza mu Karere ka Kamonyi mu murenge wa Runda aho yijeje abashomeri ko naramuka atowe ku mwanya wa Perezida w'u Rwanda hazahangwa imirimo 500,000 yo kurwanya ubushomeri kandi yose ikishyura neza.



Kuri iki Cyumweru tariki 23 Kamena, Dr Frank Habineza umukandida watanzwe n’ishyaka riharanira Demokarasi no kubungabunga ibidukikije, Green Party yakomereje ibikorwa bye byo kwiyamamaza mu karere ka Kamonyi, Umurenge wa Runda akagari ka Gihara.

Mu nzira yerekeza i Gihara, Dr Frank Habineza n’abari bamuherekeje banyuze mu nzira zitandukanye agenda asuhuza abantu by’umwihariko abatuye mu mujyi wa Kigali. Imwe mu mihanda yanyuzemo harimo umuhanda wa Yamaha, mu Mujyi, Nyamirambo, akomereza Norvege, Ruliba no ku Ruyenzi, bazamuka berekeza i Gihara.

Mu masaha ya saa Saba abantu bamaze kuva gusenga, ni bwo Dr Frank Habineza umukandida w’ishyaka Green Party yageze i Gihara kuri site ahabereye iki gikorwa cyo kwiyamamaza yakiranwa yombi muri ‘morale’ yo hejuru, ibintu byatumye n’abatari bazi amakuru bahita baza kwirebera ibiri kuhabera.

Bamwe mu bakandida 50 bari kwiyamamariza kwinjira mu Nteko Nshingamategeko umutwe w’Abadepite, bageze imbere y’abaturage bo mu karere ka Gihara hanyuma barabasuhuza ndetse bamwe babagezaho imigabo n’imigambi y’ibyo bakora mu gihe baba batowe.

Gashugi Leonard umwe mu bakandida 50 b’ishyaka rya Green Party mu matora y’Abadepite, yavuze ko mu gihe baba batowe mu byo bazakoraho ari ugushyiraho ikigega cy’itangazamakuru ku buryo itangazamakuru ryarenga kuba akazi kagoye gusa ahubwo rikaba n’aho umuntu yakora ariko yizeye ko ejo n’ejo bundi rya mugoboka.

Mu migabo n'imigambi ye, Dr Frank Habineza yatangaje ko naramuka atowe azongera amafaranga ya muganga kuko bibabaje gusanga umuganga kugira ngo agufashe kandi nawe yasize mu rugo hugarijwe n'ibibazo.

Frank Habineza yagize ati: "Uzi kujya kuri Centre de Sante ugasanga umuganga afite abana atabonye uko ajyana ku ishuri!, abana baburaye!, ubwo se urumva yakuvura neza? Mu kwezi kwa Nzeri bizaba byatunganye nimutora kuri Kagoma".

Yongeye kandi kwitsa ku kibazo cy'ubushomeri bwugarije urubyiruko bityo akaba yijeje abaturage bo mu karere ka Kamonyi ko naramuka atowe azahita ashyiraho gahunda zo guhanga imirimo, aho igera ku 500,000 izahangwa kandi ko bishoboka cyane kubera ubushakashatsi bakoze bwagaragaje ko bishoboka.

Mu mwaka ushize, hasohotse ubushakashatsi buvuga ko 25% by'urubyiruko ari abashomeri nta mirimo yo gukora bafite.

Dr Frank Habineza yijeje abaturage bo mu karere ka Kamonyi ko nibamutora azahanga imirimo 500,000


Dr Frank Habineza yaherekejwe n'umuryango we

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND