RFL
Kigali

Euro 2024: Espagne yakosoye Croatia mu mukino wandikiwemo amateka mashya

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:15/06/2024 20:16
0


Ikipe y'igihugu ya Espagne yakosoye iya Croatia mu irushanwa rihuza amakipe y'ibihugu yo ku mugabane w'Iburayi rya Euro ya 2024 mu mukino wandikiwemo amateka mashya.



Ni mu mukino wo mu itsinda B wabaye kuri uyu wa Gatandatu saa kumi n'ebyiri ubera kuri Olympiastadion mu gihugu cy'u Budage.

Umukino watangiye ikipe y'igihugu ya Espagne iri hejuru ndetse abakinnyi bayo barimo Alvaro Morata bashaka igitego hakiri kare barekura amashoti gusa ntabakundire ngo agane mu izamu neza.

Uko iminota yagendaga n'ikipe y'igihugu ya Croatia yatangiye kwinjira mu mukino ndetse hari n'aho yashoboraga kubona igitego ku ishoti ryari rirekuwe na Mateo Kovacic gusa Unai Saimon arikuramo.

Ku munota wa 29 ikipe y'igihugu ya Espagne yabonye igitego gitsinzwe na Alvaro Morata ku mupira yahawe na Fabian Luiz.

Nyuma yo gutsindwa, abasore ba Croatia babaye nk'abavuye mu mukino bituma Espagne ikomeza kubashyiraho igitutu maze ku munota wa 32 uwitwa Fabian Luiz aterekamo igitego cya 2 ku mupira yahawe na Pedri.

Mbere yuko igice cya mbere kirangira ikipe y'igihugu ya Espagne yabonye igitego cya 3 gitsinzwe na Dani Carvajal ku kazi keza kari gakozwe na Lamine Yamal amuha umupira.

Mu gice cya kabiri ikipe y'igihugu ya Croatia yaje ishaka uko yakwishyura ndetse ikarata n'uburyo bwavamo igitego nk'aho Josip Stanisic yabonye umupira mwiza arekuye ishoti Marc Cucurella araryitambika rivamo risanga Ante Budimir asonzemo umunyezamu ahita atabara.

Abatoza bo ku mpande zombi baje gukora impinduka mu kibuga, ku ruhande rwa Croatia havamo Ante Budimir hajyamo Ivan Perisic naho ku ruhande rwa Espagne havamo Pedri hajyamo Dani Olmo.

Ku munota wa 78 ikipe y'igihugu ya Croatia yabonye penariti ku ikosa Rodri yakoreye Bruno Petkovic maze aba ari nawe uyiteta gusa Unai Saimon ayikuramo.

Umukino warangiye ikipe y'igihugu ya Espagne itsinze umukino ku bitego 3-0 ndetse ihita inayobora itsinda mu gihe undi mukino muri iri tsinda uri bube saa tatu z'ijoro uhuza u Butaliyani na Albania.

Muri uyu mukino kandi Lamine Yamal usanzwe ukinira FC Barcelona yanditse amateka mashya yo kuba umukinnyi ukiri muto ukinnye Euro aho yabikoze ku myaka 16 n'iminsi 338.

Aka gahigo kari gafitwe na Kacper Kozłowski ukomoka mu gihugu cya Poland aho yari yaragashyizeho muri Euro ya 2020 afite imyaka 17 n'iminsi 246.



Abakinnyi ba Espagne bishimira igitego cya mbere cyatsinzwe na Alvaro Morata 








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND