Kigali

CAF yasize amavuta sitade Amahoro

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:13/06/2024 20:34
0


Impuzamashyirahamwe y'Umupira w'Amaguru muri Afurika, CAF yasize amavuta Sitade Amahoro itangaza ko yujuje ibisabwa byose kugira ngo yakire imikino yo ku rwego Mpuzamahanga.



Kuri uyu wa Kane tariki ya 14 Kamena 2024 nibwo Umunyamabanga Uhoraho mu Impuzamashyirahamwe y'Umupira w'Amaguru muri Afurika, CAF yandikiye u Rwanda irumenyesha iby'uyu mwanzuro.

Yagize ati “Nk'uko twabibamenyesheje mu matangazo yabanje turanahamiriza ko raporo y'isuzuma r'ibanze yakozwe kuri sitade Amahoro iri i Kigali mu Rwanda,twishimiye kubamenyesha ko iyo sitade yemerewe kwakira amarushanwa ya CAF na FIFA,nyuma yo gusanga yujuje ibisabwa byose ngo yakire imikino nkiyo.”

CAF ikomeza ishimira abagize uruhare mu ivugururwa rya sitade Amahoro ndetse imavuga ko ari imwe mu zihambaye ku Muugabane wa Afurika.

 Ati"Tuboneyeho gushimira inzego zose zabigizemo uruhare ndetse na FERWAFA yakoze amavugurura y'agatangaza kugira ngo iyi sitade yuzure, biyigira hamwe mu hantu hahambaye ku mugabane wa Afurika.”

Uyu mwanzuro uje nyuma y'uko muri Gashyantare 2022 aribwo imirimo y’ibanze yo kuvugurira iyi stade yatangiye, ariko ibikorwa nyirizina bigatangira muri Kanama uwo mwaka aho yubatswe na Sosiyete ikomoka muri Turkiya yitwa Summa Rwanda JV ariko ifatanyije n’izindi zo mu Rwanda.

Sitade Amahoro izaba ifite ubushobozi bwo kwakira abantu barenga ibihumbi 45 bicaye neza, ikaba izakira umukino wa mbere mu mpera z'iki Cyumweru ku wa Gatandatu ikipe ya APR FC izakinamo na Rayon Sports mu cyiswe 'Umuhuro w'Amahoro'.


CAF yamaze kwemeza ko Sitade Amahoro izajya yakira imikino mpuzamahanga 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND