Igihe cyo kongera kwiyubaka ku makipe atandukanye cyagarutse muri iri tumba. Ni ubwo rwego Real Madrid yaje ari simusiga kuri Trent wa Liverpool na Saliba wa Arsenal.
Ikipe ya Real Madrid iri mu nzira zo kongera imbaraga gice cy’ubwirinzi, aho bivugwa ko irimo kuganira n’abashinzwe inyungu za William Saliba, umukinnyi w’imyaka 23 wo mu Bufaransa ukinira Arsenal.
Mu gihe amakipe ari guteganya kongera
imbaraga mu rwego rwo kuguma kwitwara neza, Real Madrid iri kwifuza umufaransa
umaze kuba icyamamare mu bwugarizi bwa Arsenal, William Saliba.
Nk'uko amakuru aturuka muri Espagne
abivuga, Saliba ni umwe mu bakinnyi bakomeye Real Madrid yifuza. Akunze
kugaragaza ubuhanga mu gufasha ikipe ye kubungabunga umutekano mu izamu, ibyo
byatumye akurura amaso ya Real Madrid ikaba imushaka muri iri tumba.
Arsenal yo ntabwo ishaka kugurisha
uyu umukinnyi w’ingenzi ku buryo bworoshye. Saliba ni umwe mu batuma iyi kipe itsinda imikino myinshi, kandi ikipe ya Arsenal yamaze kumuha agaciro
ka 80 z’amapawundi, ikigaragaza ko idashaka kurekura uyu mukinnyi gutyo gusa.
N’ubwo
Real Madrid yerekeje amaso ku mufaransa William Saliba ukina yugarira muri
Arsenal, ni na ko andi maso iyahanze mu mujyi wa Liverpool aho yifuza myugariro
ukina anyuze iburyo Trent Alexander-Arnold wo muri
Liverpool.
Real Madrid ikomeje kwifuza William Saliba ukinira Arsenal
Real Madrid kandi iranashaka Trent Alexander-Arnod wa Liveerpool
TANGA IGITECYEREZO