Umukinnyi w'Umunyarwanda, Byiringiro Lague yatandukanye n'ikipe yakiniraga yo muri shampiyona y'icyiciro cya Kabiri muri Suède ya Sandvikens IF.
Iyi kipe niyo yabitangaje mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 3 Mutarama 2025, ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo.
Sandvikens IF yavuze ko yatandukanye n'uyu mukinnyi ukina anyura ku mpande ku bwumvikane aho basheshe amasezerano. Iyi kipe yamushimiye ku gihe yari amaze muri iyi kipe ndetse inamwifuruza amahirwe masa mu gihe kizaza.
Byiringiro Lague yari yarerekeje muri Sandvikens IF mu kwezi kwa Mutarama muri 2023 aho yari yarayisanze iri muri shampiyona y'icyiciro cya Gatatu muri Suède gusa kuri ubu ayisize mu cyiciro cya Kabiri.
Ayivuyemo ayisezemo undi Munyarwanda yari yaranasanzemo ariwe Mukunzi Yannick uheruka no kongera amasezerano nyuma y'uko yari yaranagize ikibazo cy'imvune.
Byiringiro yatangiye gukina ruhago ahereye muri Vision FC , nyuma yerekeza mu Intare FC,mu 2018 azamurwa muri APR FC yitwaramo neza bituma aza kubengukwa na Sandkvens IF.
Sandvikens IF yatangaje ko yatandukanye na Byiringiro League
TANGA IGITECYEREZO