Ikipe ya Musanze FC yatangaje ko yahagaritse umukinnyi w’inyuma Shafiki Bakaki mu gihe kitazwi, nyuma yo kumukekaho imyitwarire idahwitse mu mukino wahuje iyi kipe na Vision FC tariki ya 30 Ukuboza 2024 kuri Kigali Pele Stadium.
Mu itangazo ryashyizwe hanze n’ubuyobozi bw’ikipe, bavuze ko imyitwarire ya Bakaki itahesheje icyubahiro indangagaciro za Musanze FC zirimo ubunyangamugayo, icyubahiro, gushyira hamwe n’imyitwarire ikwiye.
Ubuyobozi bwagaragaje ko imyitwarire y’uyu mukinnyi idakwiriye kandi itajyanye
n’ubunyamwuga, ibintu bidashobora kwihanganirwa mu muryango w’ikipe.
Mu ibaruwa Bakaki Shafiki yandikiwe, InyaRwanda ifitiye ivuga ko yahagaritswe guhera ku itariki ya 2 Mutarama 2025, kandi atazongera gukina kugeza igihe hazafatirwa umwanzuro ushingiye ku bushishozi.
Musanze FC yagaragaje
ko iki cyemezo kigamije gutuma Bakaki afata umwanya wo gusuzuma imyitwarire ye
no kugerageza gukosora amakosa yakoze.
Nubwo ubuyobozi bwa Musanze FC
butigeze butangaza byimbitse ibyo Bakaki yaba yarakoze, amakuru yizewe avuga ko
uyu mukinnyi yagize uruhare mu gitego cya gatatu Musanze FC yatsinzwe na Vision
FC, ubwo yagaragaje ubunebwe mu kugarura umupira n’umutwe maze usanga Icyubahiro Idarus wa Vision Fc ahagaze neza, aba atsinze igitego.
Andi makuru avuga ko ubwo ikipe
yageraga i Musanze, Bakaki yavuze ko atameze neza, asaba ikipe kumuha Ambulance
ikamujyana kwa muganga.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu itariki 3 Mutarama 2025 nibwo Bakaki Shafiki yabonye ibaruwa yo imuhagarika, ubwo yari yitabiriye imyitozo.
Bakaki Shafiki yagaritswe muri Musanze Fc mu gihe kitazwi
Ibaruwa yandikiwe Bakaki Shafiki
TANGA IGITECYEREZO