Kigali

Adonis Filer wambitse impeta mukuru wa Miss Naomie, yifashishije amagambo yo muri Bibiliya aramutaka

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:2/01/2025 18:00
0


Umukinnyi w'ikipe ya APR Basketball Club,Adonis Filer uheruka kwambika impeta y’urukundo Kathia Uwase Kamali uvukana na Miss Nishimwe Naomie, yifashishije amagambo yo muri Bibiliya aramutaka.



Ku munsi w'ejo ku wa Gatatu tariki ya 1 Mutarama 2025, nibwo uyu mukobwa abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yagaragaje ko uyu mukinnyi yamwambitse impeta y'urukundo.

Nyuma y'ibi kuri uyu wa Kane ,Adonis Filer abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram yifashishije amagambo yanditse mu Migani 18:22 ataka Kathia Uwase Kamali.

Yagize ati “Ubonye umugore mwiza aba abonye ikintu cyiza, akaba agize umugisha ahawe n’Uwiteka.”Yakomeje agira ati “Isezerano ridashobora guhungabanywa. Nabonye byose muri wowe, Kathia.”

Kathia Uwase Kamali yamenyekanye cyane mu itsinda rya ’Mackenzies’ ryakunzwe ku mbuga nkoranyambaga. Ubwo yambikwaga impeta,hari n'umuvandimwe we Miss Nishimwe Naomie, uheruka gukora ubukwe na Michael Tesfay. 

Adonis Filer yifashishije amagambo yo muri Bibiliya ataka Kathia Uwase Kamali aherutse kwambika impeta 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND