Kigali

Kuki Diamond, Princess Priscillah na Rema babuze mu gitaramo cya The Ben?- VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:2/01/2025 16:13
0


Umuririmbyi w'igikundiro kidasanzwe Mugisha Benjamin wamenye nka The Ben, yatangaje ko Diamond Platnumz, Princess Priscillah [Scillah] ndetse na Rema Namakula bahuye n'imbogamizi zatumye batabasha gutaramana nawe mu gitaramo "The New Year Groove" yamurikiyemo Album ye ya Gatatu yakozwe na ba Producer batandukanye cyane cyane abo mu Rwanda.



Mu gutegura iki gitaramo, The Ben yirinze kuvuga mu mazina abahanzi bazataramana, ariko hari abagiye bavugwa cyane mu itangazamakuru barimo nka Diamond, Princess Priscillah, ndetse na Rema Namakula bo muri Uganda, bakoranye indirimbo yamamaye cyane izwi nka 'This is Love'. 

Mu kwitegura iki gitaramo, The Ben yagiye muri Kenya mu biganiro byamuhuje na Diamond, ndetse yagiranye ibiganiro n'abahanzi bose yifuzaga ko bazataramana muri iki gitaramo. 

Ubwo yari mu kiganiro n'itangazamakuru, The Ben yavugaga ko azahurira ku rubyiniro n'abahanzi hafi ya bose bakoranye indirimbo, ariko si ko byagenze.

Mu kiganiro n'itangazamakuru nyuma y'igitaramo cye, The Ben yashimye Otile Brown wabashije kuboneka mu gitaramo, kandi avuga ko "Ibyo yankoreye ni ubwitange butarimo ikiguzi."

Yavuze ko Otile Brown ari umuhanzi ukomeye mu Karere k'Afurika y'Iburasirazuba, byanatumye ubwo bari kumwe ku rubyiniro yamusabye kuririmba indirimbo 'Dusuma' yakoranye na Meddy.

The Ben yavuze ko Otile Brown yahagaritse bimwe mu bikorwa yagombaga gukora tariki 1 Mutarama 2025 yemera kwitabira igitaramo cye.

Yavuze ko atarenganya Diamond, Princess Priscillah na Rema Namakula kuba batabashije kuboneka mu gitaramo kuko bahuye n'imbogamizi.

Ati "Umuhanzi ni umuntu uhora n'imbogamizi zitandukaye, Diamond yagombaga kuza, Rema Namakula yagombaga kuza, Priscillah yagombaga kuza, ariko habayeho ibiganiro bitandukanye ariko bagiye bagira imbogamizi zitandukanye, ntabwo nabarenganya, kuba rero Otile Brown yageze hano, ni ibyo kumushimira."


The Ben yavuze ko yagiranye ibiganiro na Diamond, ariko ko bitewe n’akazi yari afite ntibyakunze ko agera i Kigali- Uyu muhanzi yari afite gahunda muri Afurika y’Epfo, ndetse yasabaga ko ataramira i Kigali nibura saa moya z’ijoro


Imyaka ibaye myinshi Princess Priscillah atagera i Kigali- Iyo aririmbana na The Ben, byari kuba ari amata abyaye amavuta ku bakunzi b’uyu mukobwa


Rema Namakula yaherukaga i Kigali muri Kanama 2024. Icyo gihe yataramanye na The Ben mu gitaramo cyabereye i Musanze, yari aherutse kugaragaza ko azataramana nawe ariko ntibyakunze


The Ben yashimye Otile Brown wasubitse akazi yari afite akifatanya nawe mu gitaramo yamurikiyemo Album ye nshya

KANDA HANO UREBE IBYO THE BEN YATANGAJE KU BAHANZI BARI GUTARAMANA

"> 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND