Abana bavutse muri 2025-2039 bazarangwa n’Iterambere ry’Isi ihuje ikoranabuhanga n’ubuzima busanzwe,mu cyiswe umuryango mushya wa 'Gen Beta'.
Iyi ni inkuruu ikomeye iturutse ku bushakashatsi bwakozwe n’itsinda ry’Abashakashatsi bo mu gihugu cya Australia, McCrindle.Abana bazavuka mu mwaka wa 2025 bazaba aba mbere mu itangira ry'icyiciro gishya cy'imyaka y'abantu, kizwi nka Generation Beta. Iyi ni intambwe nshya, aho abana bazaba bafite uburyo bushya bwo gukura, kwiga no kubaho, bitewe n’impinduka ziri ku Isi muri iki gihe.
Uko ibice by'imyaka biboneka:
Mu mateka y'imiryango, abantu bamenyereye ko habaho ibyiciro by'abantu bahuje imyaka. Ib'ibyiciro bikaba bigira uruhare mu kumvikanisha imyitwarire, imyemerere n'ibyo abakurambere babamo muri buri gihe.
Uru ni urutonde rwa bimwe mu byiciro n'imyaka yabyo uko byagiye bikurikirana:
1. Baby Boomers (1950-1964): Iyi ni imwe mu ngeri y'abantu bakuranye muri gahunda y'ubukungu nyuma y’intambara ya kabiri y’isi. Bari bafite uburyo bwo gukora cyane, kubaka imiryango no kugerageza guhindura isi yabo.
2.Generation X (1965-1979): Abantu bo muri iki gihe bakunze kuba baragize uruhare mu guhindura imikorere y’imiryango, ndetse n’uburyo bw’imibereho bw’abantu. Ni abari barahanganye n’ikibazo cyo kuba ibihugu biri mu bibazo by’ubukungu.
3.Millennials (1980-1994): Icyiciro cy'abana bari baravutse mu gihe cy'ikoranabuhanga, abenshi mu bo bakaba barabonye itangizwa rya internet n’imiyoboro ya mbere ya social media. Babaye intangarugero mu kwitabira ikoranabuhanga.
4.Generation Z (1995-2009): Abana bo muri iki gihe bari mu bihe bitandukanye, barimo guhura n'ibibazo by’ubukungu n’imibereho. Gusa bakaba baritabiriye cyane cyane imiyoboro ya interneti ndetse no gukoresha uburyo bwose bushoboka bwo gusangira amakuru.
5.Generation Alpha (2010-2024): Abana bo muri iki cyiciro barimo gukura mu gihe cy’ubukungu butagira ibihombo hamwe n’ikoranabuhanga rigezweho nka AI, Robots, ndetse n’ibikoresho bitanga amakuru mu buryo bwihuse.
Generation Beta (2025-2039): Generation Beta izaba irangwa n'impinduka zitari zisanzwe. Muri iki gihe, abana bazavuka bazaba bafite uburyo bwihariye bwo kwiga, gukura no kubana n’ibikoresho bya tekinoloji bigezweho. Hari abibaza uko ubuzima bw'aba bana buzaba buteye, ariko biri mu byiringiro ko bazaba barushijeho kumenya uburyo bwo gukoresha ibikoresho by'ikoranabuhanga ndetse no kugera ku bisubizo byinshi mu buryo bworoshye.
Impinduka zitegerejwe mu cyiciro gishya:
Bitewe n’uburyo isi igenda ihinduka, Generation Beta izaba itandukaniye n'ibindi byiciro by'abantu. Impinduka za technology zizaba ari iz’urwego rwisumbuye, bituma ibikorwa byinshi biba mu buryo bworoshye. Imibereho y’abana bavutse muri iki gihe izaba irimo ikoranabuhanga rigezweho, (Robotique) hamwe n’imiyoboro ya internet irushijeho kwihuta.
Abana bo muri Generation Beta bazaba bafite ubushobozi bwo gukoresha ibikoresho by'ikoranabuhanga nk’uburyo bwo kwiga, gukina no kwiga ibishya byose bizaba bihari. Imiryango, amashuri n’abarezi bazaba bafite uburyo bushya bwo gufasha abana gukura neza no kugira ubumenyi bwinshi butandukanye.
Ibyo kwitega kuri Generation Beta:
Icyo twiteze ni uko Generation Beta izagira uruhare runini mu gukemura ibibazo by'Isi kandi ikazagira impinduka mu bukungu, imibereho myiza y’abaturage. Gusa, izaba isaba imiryango, leta ndetse n’abashinzwe uburezi kugira uruhare runini mu kubakira kuri tekinoloji nk'uko bitangazwa na Dailyguardian.
Umwanditsi: NKUSI Germain
TANGA IGITECYEREZO