Kigali

FERWAFA yasobanuye ibyo kongerera amasezerano umutoza w'Amavubi n'abakinnyi batagihamagarwa

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:3/01/2025 10:04
1


Perezida w'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda, FERWAFA, Munyantwari Alphonse yavuze ko batari kongerera amasezerano umutoza w'Amavubi, Torsten Frank Spittler kandi agifite amarushanwa ari gukina ndetse anavuga ko abakinnyi batagihamagarwa bataciwe.



Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na B&B Kigali FM kuri uyu wa Kane tariki ya 2 Mutarama 2025. Perezida wa FERWAFA yavuze ko kuba Torsten Frank Spittler yaragiye atangaza amagambo amwe amwe ataragiye yishimirwa na bamwe atari ibintu bagiraho ikibazo ngo bitume batongerera Torsten Frank Spittler amasezerano.

Ati: "Icyo kuvuga ntabwo twakigiraho ikibazo kurusha umusaruro w'umupira,twese tugira kuvuga binyuranye".

Yavuze ko batari kongerera amasezerano umutoza kandi hari amarushanwa akiri gukina arinayo bagomba kubereramo umusaruro we 

Ati: "Nta n'icyo twumva kibi cyane nkuko yanabivuze rero yifuza amasezerano,mu kwa 9 iyo ubirebye ukareba ahantu twari tugeze n'imikino yari isigaye n'ikerekezo kandi nyine umutoza w'ikipe y'igihugu cyane cyane aba arebetwa ku marushanwa. 

Iyo urebye rero twari tugeze icyo gihe bivuze ko hari hakenewemo n'umwanya kugira ngo turebe icyo cyerekezo kuko numva harageze dufite imikino myinshi cyane zakinwe muri iki gice cy'impera z'umwaka.

Kujya gutanga amasezerano gihe rero kandi ibyo umureberaho aribwo bigeze waba wihuse cyane. Ugomba kubanza kubireba ukareba ukavuga uti ndabona ibingibi bishimishije".

Munyantwari Alphonse yavuze ko kugeza ubu bakiri mu biganiro n'umutoza w'Amavubi byo kuba bakongera amasezerano ndetse bakaba barafata umwanzuro mu gihe kitarambiranye.

Yagize ati "Kugeza uyu munsi ntabwo turasinya ngo turangize kubera ko turacyari mu biganiro ariko ndumva tutari bumare icyumweru tutarafata imyanzuro ya nyuma kuko ntabwo ari umusaruro gusa, iyo muganira hazamo n'amafaranga. 

Ariko turizera ko tuzagera ku mwanzuro mu gihe kitarambiranye ubwo urumva ntabwo dukwiye kurenza iki Cyumweru tutararangizanya byaba amahire tugakomezanya bitakunda nabwo tukabigenza ukundi".

Perezida wa FERWAFA ageze ku bakinnyi batagihamagarwa mu Mavubi barimo Hakim Sahabo, Hakizimana Muhadjiri, Rafael York na Byiringiro Lague kubera ibibazo bagiranye na Torsten, yavuze ko batacibwa mu ikipe y'Igihugu ngo bikunde dore bakiri na bato.

Ati: "Aho bizasoreza ho sinahavuga kuko bariya bakinnyi baracyari na batoya,gucibwa byo ntabwo bishoboka. Ni abakinnyi bakiri batoya kandi no muri ubwo butoya bashobora no gukoramo amakosa. Baravuga ngo udakosa ni udakora, habaho uburyo bwo gukosora amakosa no gukomeza ariko hakabaho n'uburyo umuntu ufite ikintu agiha umurongo".

Yavuze ko ibi biri mu byo bazagarukaho mu biganiro byo kumwongerera amasezerano ndetse ko FERWAFA nisanga ibyo umutoza ashaka bidahuye n’ibyo ishyirahamwe rishaka, bazatandukana aho kugira ngo rimuvangire.

Kugeza ubu amasezerano Torsten Frank Spittler yari afite yo gutoza Amavubi yararangiye ndetse ubu ari iwabo mu Budage aho yagiye mu biruhuko by'iminsi mikuru dore ko atari nawe watoje imikino yo gushaka itike ya CHAN 2024.

Perezida wa FERWAFA yavuze ko iki Cyumweru kitari butangire batarafata umwanzuro ku bijyanye no kongerera amasezerano Torsten Frank Spittler 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Christopher nizeyimana2 days ago
    Nibyiza



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND