RFL
Kigali

Menya bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:11/06/2024 9:22
0


Nk’uko umaze kubimenyera, buri munsi InyaRwanda ikugezaho bimwe mu bikorwa by’ingenzi byaranze buri tariki mu myaka yatambutse mu mateka y’Isi, by’umwihariko hibandwa cyane ku buzima bwa muntu.



Tariki 11 Kamena ni umunsi wa 162 mu minsi igize umwaka, byumvikana ko hasigaye iminsi 203 kugira ngo uyu mwaka ugere ku musozo.

Bimwe mu by’ingenzi mu byaranze uyu munsi:

1776: Hashyizweho itsinda rigizwe na Thomas Jefferson, John Adams, Benjamin Franklin, Roger Sherman na Robert R. Livingston ryari rigamije gukora inyigo ijyanye no gusaba ubwigenge bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akaba ari bo bari ku isonga mu bayobozi ba za Leta mu bihe by’impinduramatwara.

1788: Gerasim Izmailov, umuvumbuzi ukomoka mu Burusiya yageze muri Alaska.

1805: Inkongi y’umuriro yibasiye igice kinini cy’Umujyi wa Detroit, muri Leta ya Michigan.

1825: Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu Mujyi wa New York hatangiye kubakwa amazu hashingiwe ku misingi (Foundation stone). Ibi byaturutse ku gitekerezo cya Fort Hamilton.

1892: I Melbourne muri Australia hafunguwe Limelight Department, imwe nzu zitunganya ibijyanye n’amafilimi yafunguwe bwa mbere.

1917: Umwami Alexandre yagiye ku ngoma y’Ubwami bw’Abagereki, nyuma y’uko se Constantine I ahiritswe n’igitutu cy’ingabo zari zigaruriye Athènes.

Umwami Alexandre yayoboye u Bugereki, ku izina ry’ubwami bwiswe King of the Hellenes guhera mu mwaka w’1917 kugera mu 1920, nyuma yo kwivuganwa mu buryo butunguranye n’utunyamaswa tubiri tw’inkende.

1963: Umwe mu bantu bafite imyemerere ya Buddha, Thich Quang Duc yaritwitse yifashishije esansi yinubira ukutubahirizwa kw’uburenganzira n’ubwisanzure by’amadini.

1981: Umutingito wari ku gipimo cya 6.9, ku ngero z’ibipimo bya Richter, wibasiye igihugu cya Iran uhitana abantu 2000.

2001: Timothy McVeigh yahawe igihano cy’urupfu kubera uruhare yagize mu bitero bya bombe byibasiye umujyi wa Oklahoma.

2008: Minisitiri w’Intebe wa Canada Stephen Harper yasabye imbabazi ku mugaragaro ku byabaye mu mateka, ubwo abana bategekwaga kujya baba ku mashuri yabo bagatandukanwa n’ababyeyi babo mu bihe by’ubukoloni.

Bamwe mu bavutse uyu munsi:

1915: Nicholas Metropolis, umunyamerika ufite n’inkomoko yo mu Bugereki, wari umuhanga mu bugenge, imibare n’ubumenyi mu bijyanye na mudasobwa.

1965: Manuel Uribe, umugabo ukomoka mu gihugu cya Mexico wigeze guca agahigo ko kugira umubyibuho ukabije. Mu 2008 yapimaga ibiro 560 (1,235 lb).

Bamwe mu byamamare byitabye Imana kuri iyi tariki:

1947: David I. Walsh wabaye Guverineri wa 46 wa Massachusetts

1951: Gamzat Tsadasa wari umusizi ukomeye mu Burusiya

1955: Walter Hampden wari umukinnyi wa filime w’Umunyamerika

1974: Eurico Gaspar Dutra wabaye Perezida wa Brazil

1979: John Wayne wari umukinnyi wa filime ukomoka muri Amerika, yahitanwe na Kanseri y’igifu ku myaka 72.

1993: Ray Sharkey wari umukinnyi wa filime yishwe na SIDA ku myaka 40 y’amavuko.

1996: Alan Weeks wari umusesenguzi mu bya siporo

2001: Amalia Mendoza wari umukinnyi w’icyamamare muri Mexique

2008: Võ Văn Kiệt wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Vietnam

2010:  Zenani Mandela, umwuzukuruza wa Nelson Mandela






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND