RFL
Kigali

Amafaranga ntiyamubijije icyuya! Byinshi kuri Françoise Meyers umugore ukize cyane ku Isi

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:9/10/2024 9:33
0


Kugeza ubu umufaransakazi Françoise Bettencourt Meyers, niwe mugore wa mbere utunze amafaranga ku Isi mu 2024 ku mutungo wa Miliyari 89.5 z'Amadolari akesha ubucuruzi bwa Sekuru we Eugene Schueller.



Ni muntu ki Françoise Bettencourt Meyers?

Françoise Meyers w'imyaka 71 ni we mugore ukize cyane mu Bufaransa ndetse ni nawe mugore utunze agatubutse ku Isi nyuma yo gutera inshuro Alice Walton umunyamerikakazi wari umaze igihe kinini ari we mugore w'umuherwe kurusha abandi ku Isi.

Yavutse tariki 10 Nyakanga mu 1953 avukira i Neuilly-sur-Seine mu Bufaransa ari naho yakuriye. Yavukiye mu muryango w'abaherwe wa Liliane Bettencourt na Se André Bettencourt.

Amashuri yize

Francoise akiri muto yize mu ishuri ry'ababikira bya Anglo-Saxon mu ishuri ryabo ryitwa Sacre-Coeur. Ababyeyi be bamujyanye muri iri shuri bagamije ko yigishwa kwicisha bugufi no kubaho mu buzima buciriritse kuko icyo gihe ababyeyi bakize bo mu Bufaransa nibo boherezaga abana babo kwiga.

Icyakoze yahamaze imyaka 3 gusa maze ababyeyi be bamugarura kwigira mu rugo (Home Schooled) aho yari afite abarimu baza kumwigishiriza mu rugo. Amashuri ya kaminuza yayigiye mu Busuwisi aho yize ibijyanye n'ubwanditsi.

Ubuzima bwe nyuma y'amashuri

N'ubwo Francoise yavukiye mu muryango ukize ukora ubucuruzi, ntabwo we yakunze kubijyamo kuko yahise atangira gukora umwuga wo kwandika ibitabo. Mu bitabo yanditse byamenyekanye harimo 'Les Dieux Grecs: Geneology', 'A Look at the Bible' cyasesenguraga inkuru zo muri Bibiliya.

Uko Françoise yabaye umugore ukize cyane mu Bufaransa

Mu 2017 ni bwo nyina wa Francoise witwa Liliane Bettencourt yitabye Imana maze ahita aragwa imitungo ye. Mbere y'uko nyina apfa, Francoise yarafite umutungo wa Miliyoni 35 z'Amadolari. Kuva yaragwa imitungo ya Nyina kuko ari we mwana umwe yari yarabyaye yahise arushaho gukira cyane.

Nyina niwe wayoboraga kompanyi ya mbere ku Isi ikora ibikoresho by'ubwiza yitwa 'L'Oréal’ kugeza ubu ihagaze Miliyoni 100 z'Amadolari. Iyi ni nayo Francoise ayobora kuva mu 2017 ari nayo yagize uruhare runini mu kumwongerera umutungo.

Ntabwo Françoise Meyers yabiriye icyuya amafaranga afite cyangwa ngo bimugore kuyabona

Umutungo wa Francoise yawurazwe na Nyina Liliane nawe wari wawurazwe na Se Eugene

Kimwe na nyina Liliane Bettencourt, Françoise nawe yahawe umutungo w'umuryango we. Amafaranga menshi yabo bayakesha Sekuru witwa Eugene Schueller washinze kompanyi ya 'L'Oreal' ikora ibikoresho by'ubwiza by'abagore harimo amavuta, imisatsi y'amabara, imibavu, hamwe n'ibikoresho byongera ubwiza bya 'Make-Up'.

Kuva Eugene yakwitaba Imana abana be nibo bahise begukana iyi kompanyi ari nabwo Nyina wa Francoise yayiyoboye kugeza mu 2017 ubwo yitabaga Imana igahita ihabwa Francoise.

Kuba Se wa Francoise yari umunyapolitiki ukomeye wanabaye Minisitiri w'Ububanyi n'amahanga w'u Bufaransa mu myaka 5, byafashije umuryango wabo kurushaho gutinywa muri iki gihugu.

Muri Nzeri uyu mwaka nibwo Francoise yabaye umugore wa mbere ukize ku Isi ubwo umutungo we wavaga kuri Miliyari 84 z'Amadolari ukagera kuri Miliyari 89.5 z'Amadolari bigatuma ahita asimbura umunyamerikakazi Alice Walton uri ku mwanya wa kabiri na Miliyari 89.2 z'Amadolari.

Ubuzima bw'ihariye bwa Françoise Bettencourt Meyers

Mu buzima busanzwe Francoise ni umugore ufite umuryango. Yarushinze na Jean-Pierre Meyers mu 1984 nyuma yaho bari bamaze igihe bakundana kuko bakundanye Francoise afite imyaka 19 y'amavuko. Bombi babyaranye abahungu babiri aribo Nicolas Meyers na Jean-Victor Meyers.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND