Nyuma yo kubona ko hari amazina amwe n’amwe abanyarwanda baba badasobanukiwe, InyaRwanda yafashe icyemezo cyo kujya ibagezaho ubusobanuro bw'amwe mu mazina aba agezweho muri icyo gihe.
Kennedy
ni izina risobanura Ingofero irinda umutwe (Casque/ helmet) rishobora guhabwa
abakobwa cyangwa abahungu, rikomoka mu rurimi rukoreshwa muri Irlande.
Bimwe mu biranga Kennedy:
Kennedy ni umuntu utajya
yibagirwa ibyahise, asa nkaho acecetse ariko yibitsemo gusetsa. Ashobora
kugusetsa ariko we ntaseke na gato. Ni umuntu ukunze guhirwa mu buzima kandi
akayobora aho kuyoborwa.
Ni umuntu uhora yarimbye
bigatuma benshi bamufata nk’umunebwe.
Ni umuntu wanga gusaba
ubufasha niyo byamutwara igihe kinini gukora akazi agenewe wenyine. Akunda
ibintu biramba kandi akabikora abyitayeho, akunda umuryango we no kuwitaho.
Kennedy akunda kubona
umusaruro w’ibyo yaruhiye kuko adakunda iby’ubusa.
Kennedy ni umuntu uba
azwi cyane mu baturanyi be kuko ubucuruzi ndetse n’urukundo bimuhira.
Agira impano nyinshi
zitandukanye kandi zose akazikoresha harimo nk’ubugeni, izijyanye n’imikino
n’ibindi
Bamwe mu bantu bazwi
bitwa izi zina:
John F. Kennedy yabaye
Perezida wa 35 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
George Harris Kennedy, ni umukinnyi wa filime w’ikirangirire ku Isi wagaragaye
mu zitandukanye nka Cool Hand Luke, Airport n’izindi.
TANGA IGITECYEREZO