Fabrice Nzeyimana n’umugore we Maya Nzeyimana bakoze igitaramo gikomeye bamurikiyemo Album y’abo bise “Transformation” bashyigikiwe n’amagana y’abantu barimo Apôtre Apollinaire Habonimana wabinjije mu muziki na Gaby Kamanzi wamenye Fabrice bahuriye mu Burundi akabatahira n’ubukwe ari mu bakobwa baherekeje umugeni.
Ni mu gitaramo gikomeye bakoze mu
ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 2 Kamena 2024 mu rusengero rwa CLA
Nyarutarama (ahazwi nk’urusengero rw’Abanyamerika). Ni kimwe mu bitaramo byari
bimaze igihe kinini byamamazwa, ahanini binyuze mu kuba aba bahanzi baramamaye
cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.
Iyi Album bamurikiye abakunzi babo ntisanzwe mu rugendo rwabo rw’umuziki. Kuko bayikoze mu gihe cy’amezi atatu gusa, kandi bavuga ko bayishoyemo amafaranga menshi, ahanini bitewe n’uko bashakaga gukora ibintu biri ku rwego rwiza.
Nta mashusho yari yemewe gufatwa
ahanini bitewe n’uko bahuje iki gikorwa cyo kumurika Album no gufatira
amashusho indirimbo ziriho ibizwi nka "Live Recording".
Bayimuritse, ariko bamaze iminsi
bayishyize ku mbuga zitandukanye zicururizwaho umuziki nka Spotify. Kandi, bari
bashyigikiwe n’abantu bo mu bihugu birimo nko mu Burundi, aho aba
bahanzi basanzwe babarizwa, abo muri Uganda, Kenya no mu bindi bihugu.
Ku rubyiniro bifashishije abaririmbyi
bo mu itsinda rya Heavenly Melodies rigizwe n’urubyiruko gusa. Harimo nk’abana
batatu bavukana barimo ucuranga gitari Basse w’imyaka 13, ucuranga Piano ndetse
n’ucuranga Piano- bose ni abo mu muryango umwe.
Iri tsinda rya Heavenly Melodies
rinafite amashami atandukanye mu Burundi. Iyi Album ya Karindwi igiye ku isoko,
mu gihe aba bahanzi basanzwe bafite izindi Album zirimo nka ‘Icyo nipfuza’
basohoye mu 2005, ‘Umwizigirwa’ basohoye mu 2009, ‘Ibihe’ yo mu 2011, ‘Mu Buntu’
yo mu 2013, ‘Overflow’ yo mu 2015 ndetse na ‘Overflow’ yo mu 2019.
Nyuma y’iki gitaramo, Fabrice yabwiye
InyaRwanda, ko Imana yigaragaje mu rugendo bari bamaze bategura iki gitaramo
kugeza ku munsi wacyo. Yavuze ko mu byabanyuze muri iki gitaramo, ari uko
baririmbye kugeza ubwo hari abantu bakiriye agakiza, batangira urugendo
rwo kumenya Kristo birushijeho.
Ati “[...] Twabonye Imana mu buryo
butandukanye, mu buryo budasanzwe, haba mu ndirimbo zagiye ziririmbwa, na cyane
cyane kuri bariya bantu bakiriye agakiza, hari abari barasubiye inyuma, ariko
kandi n’abandi bakiriye Yesu Kristo nk’umwami n’umukiza.”
“Kuri twebwe bariya bantu n’impamvu
nyamukuru y’iki gitaramo twakoze. Kuko Album yacu ‘Transformation’ ni ugusaba
abantu ko bahinduka, bagakurikira Kristo mu buzima bwabo, bariya bantu umuntu
tuzabasanga mu ijuru, tukabona bicaye bashima Imana, kuri twebwe ni wo munezero
kuri twebwe, hanyuma abazanogerwa n’izi ndirimbo ku mbuga zitandukanye,
tuzanezerwa.”
Ni Album idasanzwe!
Uyu mugabo yavuze ko n’ubwo bageze
kuri Album bitavuze ko bafashe feri mu rugendo rwo gukora ibihangano bisingiza
Imana, kuko mu bikorwa by’Imana nta gihe kigera ukabihagarika, ahubwo ukomeza
kubinoza no kubivugurura kugirango bigere kuri benshi.
Yavuze ko kumurika Album ‘bisa n’aho
ariyo ntangiriro yacu mu muziki’. Ati “Mbese ibyo dukora mu muziki ndizera y’uko
Imana yari yabitubwiye ko igihe kubishyira ku rundi rwego.”
Maya yunganiye umugabo we, avuga ko iyi Album iriho indirimbo zivuga ku butumwa bwiza bwa Yesu Kristo ‘n’igikorwa yakoze ku buzima bwacu’.
Ati “Ni ubutumwa bwiza bwa Kristu, kuko ubutumwa bwe
nibwo bwo bwonyine bushobora guhindura ubuzima, yaba twebwe ku giti cyacu,
imiryango yacu, ibihugu byacu, twebwe tuzanye ubutumwa bwiza buvuga ngo Yesu
Kristo ashoboye guhindura abantu, icyo dushaka gushyira hejuru no gushyira
imbere ni ubutumwa bwiza. Indirimbo zose ziravuga kuri icyo kintu.”
Uyu mugore waragaragaje imbaraga
zidasanzwe muri iki gitaramo ubwo yaririmbaga indirimbo zirimo nka ‘Zuru’,
yavuze ko iyi Album iherekejwe no kubwira abantu ko Kristo akora, ko nta muntu ukwiye
gucika intege muri ubu buzima kuko ‘Imana yacu niwo muntu wa kane mu buzima
bwacu’.
Yavuze ko hari abanyura mu bihe
bikomeye, bagacika intege, ugasanga baretse Imana, ariko iyi Album ‘irabibutsa
ko Imana ni wa muntu wa kane, twakijijwe n’ubuntu bwayo, kandi tuzabeshwaho
nayo, ni ubwo butumwa nyamukuru muri rusange’.
Fabrice avuga ko mu kwandika iyi
ndirimbo yafatanyije n’umugore we, kandi kuri Album hariho n’indirimbo zahimbwe
n’urubyiruko rubarizwa muri Heavenly Melodies. Ni ibintu avuga ko bigaragaza
ishyirwa mu bikorwa ry’intego bihaye yo gufasha abakiri bato biyumvamo impano,
kuzigaragaza.
Appolinaire ni umubyeyi!
Mu buhamya yatanze, Apôtre
Apollinaire Habonimana yagaragaje ko yabanye igihe kinini na Fabrice na Maya,
ku buryo n’intangiriro y’abo mu muziki bayibuka.
Yavuze ko hari igihe yigeze kujya
gusura Fabrice akorera muri ‘studio iciriritse’ ariko ko hamwe no kwizera
Imana, no gushyira imbaraga mu ivugabutumwa ryagutse, byatumye muri iki gihe we
n’umugore we bari mu bahanzi bakomeye.
Fabrice yabwiye InyaRwanda ko Apôtre
Apollinaire Habonimana ari umubyeyi we, biri no mu mpamvu ibikorwa byose yakoze
‘naramutumiye araboneka’.
Ati “Ni umubyeyi! Birangora
kumusobanura neza, ariko kandi ni umwigisha wanjye, umuyobozi wanjye, ni umuntu
wamfashe ukuboko kuva nkitangira, twakoranye ibikorwa byinshi turi kumwe,
ndetse nawe ubwe nta munsi yigeze akora ibikorwa ngo mbure kutamushyigikira.”
Apôtre Apollinaire Habonimana asanzwe
afite ibikorwa byagutse birimo nka ‘Burundi Himbaza’ atumiramo abanyamuziki bo
mu bihugu bitandukanye. Mu rugendo rwo gushyigikira Fabrice, Habonimana yaje i
Kigali ari kumwe n’umugore we.
Fabrice Nzeyimana n’umugore we Maya
Nzeyimana bamamye cyane mu ndirimbo nka ‘Muremyi w’Isi’. Bombi ni abakirisitu
mu rusengero rwa CLA (Christian Life Assembly) i Nyarutarama ari naho bakoreye
igitaramo.
Bavuka mu Burundi ariko bakaba bakorera umuziki wabo mu Rwanda. Muri iki gitaramo bakoze, bafashe umwanya wo gusengera igihugu cyabo ndetse n’u Rwanda rwabakiriye.
Album bashyize ku isoko iriho indirimbo 16 zirimo 'Reka Ndamuririmbe', 'Sia na Shangwe', 'Emmanuel', 'Nje gushima', 'Jina Lenye Nguvu', 'Elohim', 'Christ Our King (We Trust you)';
'Ganza', 'Yeye Peke', 'Zura', 'Ivyizigiro', 'Mwami w'ubuntu', 'Umuntu wa Kane', 'Ndagukunda' ndetse na 'Umwami wanje'. Indirimbo zabo ziri hagati y'iminota 3 ndetse n'iminota 7'.
KANDA HANO WUMVE ALBUM 'TRANSFORMATION' YA FABRICE NA MAYA
Iki gitaramo cyaranzwe n'ibihe byo kuramya no guhimbaza Imana, ubwo Fabrice na Maya bamurikaga Album yabo ya karindwi bise 'Transformation'
Umubyeyi wa Berinda yashimiwe umwanya yahaye umwana we akagaragaza impano ye
Belinda Teta [Ubanza ibumoso] uyobora 'Heavenly Melodies' ishami ryo mu Rwanda, yasanganiwe n'umubyeyi we ku rubyiniro aramushimira
Muri iki gitaramo, Fabrice na Maya bafashe igihe cyo gusengera u Burundi n'u Rwanda
Gaby Kamanzi yatangaje ko yanyuzwe no gutaramana na Fabrice na Maya, itsinda yamenye bahuriye mu gihugu cy'u Burundi
Mu mwaka wa 2011 nibwo Fabrice yahuye
na Maya biyemeza gufatanya mu rugendo rw’umuziki w’indirimbo zihimbaza Imana
binyuze muri ‘Heavenly Melodies’
Maya yatangaje ko bateguye iyi Album bayuzuzaho ibihangano bihamagarira buri wese kwiringira Yesu Kristo
Fabrice yatangaje ko Imana yabanye n'abo kuva batangira urugendo rwo gukora iyi Album kugeza ku gitaramo cyo kuyimurika
Bella Ndikumana, Umuyobozi wa 'Heavenly Melody', ishami ryo mu Burundi ari mu baririmbye muri iki gitaramo cya Fabrice na Maya
Abaramyi barimo Nduwimana David ndetse na Fabrice bari mu bitabiriye iki gitarmao
Habonimana yasabiye umugisha u Rwanda n'u Burundi
Apotre Habonimana yatangaje ko yamenye Fabrice na Maya bakiri kwishakisha mu muziki, yishimira intambwe bamaze gutera muri iki gihe
Jeannette, umugore w'umuhanzi Apotre Habonimana yamufashije kuririmba nyinshi mu ndirimbo ze zakunzwe nka 'Igituma Ndirimba'
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'MUREMYI W'ISI' YA FABRICE NA MAYA YAMAMAYE
TANGA IGITECYEREZO