Sabine Mutabazi uri mu bakobwa bahabwaga amahirwe yo kwegukana Miss Rwanda 2022 ubu usigaye uba muri Canada, yatomagije umukunzi we uba muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika bamaze igihe bakundana.
Inkuru y’urukundo rwa Sabine Mutabazi yatangiye kugarukwaho
muri Mutarama 2023, icyo gihe aba bombi bari bahererekanije ku mbuga nkoranyambaga amagambo
aryohereye.
Kuri uyu wa 31 Gicurasi 2024 ubwo Kevin Shafi Musemakweli
yizihizaga isabukuru, Mutabazi Sabine yaramuzikiranye. Mu buryo bwe uyu mukobwa
yatangiye abwira uyu musore ko icyo bafite gikomeye kandi cyahawe umugisha ari
urukundo.
Yamubwiye ko yumva ari byiza kumugira iruhande rwe kandi
yishimira ko ari umusore uzi gukora kandi w’umuhanga, ubundi ashyira
amarangamutima y’indani hanze.
Miss Sabine ati: ”Umutima wawe uvugana n’uwanjye mu rurimi
wumva. Kandi kugukunda ni nko kubaho mu buzima bwiza by’iteka.”
Iyi mitoma idasanzwe yayisoje yifuriza isabukuru n’umugisha
uwo akunda Sabine abwira Musemakweli ati: ”Umunsi mwiza w’amavuko rukundo rwanjye, uko wampinduriye ubuzima ni ntagereranywa. Imana iguhe umugisha rukundo rwanjye.
Ndagukunda.”
Sabine Mutabazi wamamaye mu marushanwa y’ubwiza, avuka mu muryango w’abana 2, akaba ataragize umugisha wo kurerwa n’ababyeyi bombi.
Mama we yitabye Imana, Se akomeza kumuba hafi aramukundwakaza.
Ni umwe mu bakobwa b’urufatiro muri Kigali Protocal aho
ayobora ishami ryayo muri Canada, akaba Umwanditsi wayo. Mu bintu ashyira
imbere harimo isengesho.
TANGA IGITECYEREZO