Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Prosper Nkomezi yatangaje ko agiye gukorera igitaramo cya kabiri mu gihugu cya Uganda, nyuma y’uko ku wa 11 Kanama 2023 ataramiye Abakristu bari bamaze igihe bamutegereje nyuma y’igihe kinini.
Prosper Nkomezi wamamaye mu ndirimbo
zirimo ‘Ibasha’, yabwiye InyaRwanda ko yongeye gutumirwa muri Uganda, ahanini
biturutse ku busabe bw’abakunzi b’ibihangano bye babarizwa muri Uganda n’abandi
bakunda umuziki w’indirimbo ziha ikuzo Imana.
Ati “Ni ku busabe bw’abakunzi bacu
bagiye babidusaba kuva cyera ariko ntibikunde kubera izindi gahunda ariko kuri
iyi nshuro byakunze ko tujya kubataramira. Ni igitaramo, kigamije kunanura
ijuru ku Isi, binyuze mu kuramya no guhimbaza Imana bizabera muri kiriya
gihugu.”
Kuri iyi nshuro azataramira mu Mujyi
wa Kampala muri Uganda, ku wa 7 Nyakanga 2024, ni mu gihe mu 2023 yataramiye mu
Mujyi wa Mbarara kuri Hotel yitwa Las Vegas.
Prosper avuga ko abanya-Uganda
bakunda ibihangano bye ku buryo bigaragara buri wese, ndetse mu gitaramo cye
yakoze ku wa 12 Gicurasi 2024 muri Camp Kigali, abanya-Uganda bari mu
bitabiriye iki gitaramo.
Ati “Abanya-Uganda banyeretse
urukundo rudasanzwe, abitabiriye igitaramo nakoze ku wa namurikiyemo Album
ebyiri zanjye ‘Nyigisha’ ndetse ‘Nzakingura’ babonye uburyo hari abanya-Uganda
benshi, ndetse bamwe muri bo bari bitwaje amadarapo y’igihugu cyabo. Rero, kuri
iyi nshuro ngiye kubasanga iwabo mbataramire.”
Agiye gutaramira muri kiriya gihugu,
abimburira Israel Mbonyi uzahakorera ibitaramo bibiri, ku wa 23 na 25 Kanama
2024 i Mbarara.
Prosper Nkomezi afite album ziriho
indirimbo ziryoshye. Kandi kuva akiri muto yagaragaje inyota yo gukorera Imana
binyuze mu ndirimbo ziyihimbaza.
Yigeze kuvuga ko gukunda umuziki no
kuwitangira, ari bimwe mu bimenyetso byamwerekaga ko igihe kizagera agahimbaza
Imana.
Uyu musore wavutse mu 1995, avuga ko yigeze kumena ijerekani ashyiramo Radio kugirango ajye abasha kumva neza umuziki udunda. Ngo byari ibimenyetso by’urukundo rw’umuziki rwashibutse muri we.
Nkomezi yakuriye mu muryango
w’Abakristo, kandi igihe kinini cy’ubuto bwe yakimaze yiga gucuranga Piano.
Yaririmbye muri Korali yo muri ADEPR
mbere y’uko yerekeza muri Zion Temple. Avuga ko umwaka wa 2014, udasanzwe mu
buzima bwe, kuko ari bwo Nyirarume yamwemereye kumufasha agatangira umuziki
nk’umuhanzi wigenga.
Nkomezi yigeze kubwira TNT ati ‘Nari
mfite Marume wacurangaga Piano. Yangiriye inama yo gutangira umuziki
nk’umuhanzi. Yambonye ndirimba, aranshima, iyo n’iyo yabaye intangiriro y’umuziki
wanjye.”
Mu 2017, nibwo Nkomezi yasohoye
indirimbo ye ya mbere yise ‘Sinzahwema’. Yarakunzwe bimutera imbaraga zo kurushaho
mu rugendo rw’umuziki we.
Nkomezi yigeze kuvuga ko hari igihe
cyageze indirimbo ze zikaririmbwa mu rusengero n’ahandi nawe ahari, ariko
abantu ntibamenye ko ari ize.
Mu mpera za 2022, uyu muhanzi
yaririmbye mu gitaramo cya Vestine na Dorcas, muri uyu mwaka amaze kuririmba mu
bitaramo birimo icya Alex Dusabe, icyo yakoreye muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda
ishami rya Huye n’ahandi.
Prosper Nkomezi yatangaje ko agiye gukorera igitaramo cya Kabiri muri Uganda, kizaba tariki 7 Nyakanga 2024
Nkomezi wamamaye mu ndirimbo zirimo nka 'Urarinzwe' yavuze ko yatumiwe muri Uganda kubera abafana bababarizwayo bakunda ibihangano bye
Nkomezi yavuze ko yagaragarijwe urukundo n'abanya-Uganda mu gitaramo yakoze tariki 12 Gicurasi 2024, yamurikiyemo Album ebyiri
Israel Mbonyi azakorera ibitaramo muri Uganda, muri Kanama 2024 nyuma ya Prosper Nkomezi
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NTUJY'IHINDUKA' YA PROSPER NKOMEZI
TANGA IGITECYEREZO