RFL
Kigali

Ashyushye i Burayi: Arsenal yavumbuye Messi mushya, Ederson Moraes muri Alabie Soaudite

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:28/05/2024 12:10
2


Amakuru avuga ko Arsenal yavumbuye umwana w'imyaka 18 y'amavuko Desire Doue, umuzamu wa Manchester City Ederson Moraes we aravugwa muri Al-Itthad muri Alabie Soaudite.



Daily Mail yanditse ko umuzamu wa Manchester City Ederson Moraes, ashakishwa cyane na Al-Itthad yo muri Alabie Soaudite. Ikomeza ivuga ko Al-Itthad izishyura asaga Miliyoni 25£ kuri Ederson Moraes, kuri uri uyu munya Brazil w'imyaka 30 y'amavuko.

The Mirror yatangaje ko Arsenal yavumbuye impano umukinnyi ukiri muto, Desire Doue ukinira Stade Rennais mu Bufaransa, bityo ikaba igomba gukora uko ishoboye ngo yegukane uyu mukinyi. Desire Doue w'imyaka 18 y'amavuko binavugwa ko yabengutswe na Tottenham Hotspur.

Telegraph yavuze ko Manchester United yenda kwirukana Eric Ten Hag, igaruka ku batoza bahabwa amahirwe menshi yo kumusimbura. Ikomeza ivuga ko Thomas Frank wa Brentford na Mauricio Pochettino uherutse kwirukanwa muri Chelsea, ni bo bahabwa amahirwe yo gusimbura Ten Hag. 

Football Insider yavuze ko mu gihe Mauricio Pochettino yaza gutoza Manchester United, ngo agomba kugira bamwe mu bakinnyi ba Chelsea ajyana. Abakinnyi bivugwa ko baherekeza Mauricio Pochettino muri Manchester United ni Conor Gallagher ukina mu kibuga hagati na myugariro Trevoh Chalobah. 

Dail Mail yavuze ko Roberto De Zerbi uherutse gutandukana na Brighton ari ku mwanya wa kane mu batoza bafite amahirwe yo gutoza Chelsea. Ku isonga hari Enzo Maresca wa Leicester, Kieran McKenna wa Ipswich City, Thomas Frank wa Brentford na Roberto De Zerbi uherutse gutandukana na Brighton. 

Fabrizio Romano yagarutse kuri Enzo Maresca wa Leicester City, avuga ko yanze akazi ko gutoza FC Sevilla, avuga ko ategereje igisubizo kizava muri Chelsea. 

Mu rwego rwo gusinyisha abakinnyi bato, The Sun yatangaje ko Manchester United ishaka kugura Igor Tyjon wa Blackburn, uyu akaba ari rutahizamu ufite imyaka 16 y'amavuko.


Arsenal yavumbuye impano umukinnyi ukiri muto Desire Doue ukinira Stade Rennais mu Bufaransa



Ederson Moraes buravugwa ko azava muri Manchester City akajya muri Alabie Soaudite 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Japhet1 month ago
    Mutubwire iyo chelsea yavumbuye
  • Japhet1 month ago
    Yego





Inyarwanda BACKGROUND