Gutera akabariro cyangwa imibonano hagati y’abakundana isiga bamwe banyotewe no kugira icyo banywa kibagarurira imbaraga cyangwa kigakomeza kubungabunga ubuzima bwawe.
Abahanga bavuga ko abagiye gukora iki gikorwa
bakwiriye guhitamo ibinyobwa bidahungabanya ubuzima bwabo
cyane cyane ibyagira ingaruka ku mikorere y’imyanya y’ibanga n’ubwonko.
Nk'uko ikinyamakuru Pristn Care kibitangaza, ku
bifuza kubungabunga ubuzima bwabo bakwiriye gusoza iki gikorwa bagahita banywa
amazi nibura macye mbere yo kuryama cyangwa kujya mu bindi binyobwa birimo
alukoro n’isukari nyinshi.
Igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina gishobora gutuma
aba bantu banduzanya indwara mu myanya y’ibanga, nyamara kunywa amazi
bibafasha gusohora iyo myanda mbere yuko ikwira mu bice bigize ibitsina byabo
bakisukura.
Nk'uko byakunze gutangazwa, abadakora imibonano
mpuzaitsina ikingiye baraza ku isonga mu bashobora kwandura indwara zandurira
muri ubu buryo. Gusa imirire n’iminywere myiza isukura imyanda
yinjijwe mu mubiri umuntu akabaho atuje ntacyo yikanga.
Iki kinyamakuru cyakomeje kivuga kiti “Kunywa
ibirahuri nibura bibiri (2) cyangwa bitatu (3) nyuma y’imibonano mpuzabitsina, ni umwanzuro mwiza
ufasha impyiko gusohora imyanda, bityo n'iyasigara mu myanya y’ibanga igahita
isohokana nayo.
Gusa hatangwa inama ivuga ko nyuma y'iki gikorwa, hakwiriye kubaho gukaraba neza imyanya ndagagitsina kugira ngo hatabaho kwangiza
ibi bice byandura mu buryo bworoshye.
Uretse kuba amazi ari ikinyobwa cyiza ku mubiri wa
muntu, ni kimwe mu bigarura imbara z’umuntu wacitse intege cyangwa watakaje
imbaraga muri iki gikorwa, bikaba akarusho ku bagira ikibazo cy’umwuma nyuma y’iki
gikorwa.
MedicalNews Today ivuga ko amazi mu mubiri w'umuntu afite
akamaro kanini karimo: gufasha ubwonko gutekereza neza, kubungabunga ubuzima bw’uruhu
rugacya, gufasha urwangano ngogozi, imikorere y’impyiko, gusukura igifu no kurinda umwuma mu mubiri.
Amazi ni ubuzima, bityo buri wese arasabwa kunywa amazi ahagije buri munsi aruta ibindi binyobwa byose
TANGA IGITECYEREZO