Amashu yagaragaje imbaraga mu kuvura binyuze mu mababi yayo ndetse no mu mikoreshereze itandukanye akabungabunga ubuzima bwa muntu mu buryo bworoshye, akagira umwihariko iyo akoreshejwe mu masaha y’igitondo.
Imboga z’amashu zabaye intangarugero mu mboga
zikoreshwa ari mbisi bitewe na Vitamini zibarizwamo ziganjemo C ikomeye
mu kurinda uruhu no gukomeza ingingo, Vitamini A na K bifasha byinshi mu mubiri harimo n’ubuzima
bw’imyororokere.
Izi mboga ni zimwe mu zikora ku gifu gifite ibibazo
birimo nka aside nyinshi yatwika igifu ikagabanuka, gukomeza amagufa ntavunguke akayarinda
indwara ya Osteoporosis yo kuvunika amagufa amaze kumungwa ndetse amashu akaba akungahaye mu kurinda kanseri.
Zimwe muri kanseri amashu ashobora kurinda harimo
kanseri y’ibihaha, igifu, amara, kanseri y’amabere n’ubundi bwonko bwa kanseri
bwibasira inyoko muntu.
Abagore bonsa hari ubwo bababara bashobora gufata
amababi y’amashu asukuye bakayomeka ku mabere yabo ntabyimbe cyangwa ngo
abarye.
Bamwe bashobora kwibaza akamaro ko gukoresha amashu
mu masaha ya mu gitondo bikabayobera!
Nk'uko bitangazwa na RxList mu gitondo abantu bamwe barware
indwara ya Asthma n’izindi ndwara zirimo ibicurane ndetse n’izindi ndwara
zifite aho zihuriye n’ubuhumekero nk’inkorora, bakunda kuremba mu gitondo cya
kare.
Kurya amashu atogosheje gusa atarimo ibirungo
byinshi bifasha abarwaye izi ndwara koroherwa cyangwa gukira vuba.
Indwara zikura mu gitondo zikunda guterwa no
guhinduka mu mikorere y’imisemburo, gusama k’umugore, isukari nke mu mubiri,
kujya mu mihango k’umugore n’ibindi.
Bamwe bagira ikibazo cyo kuruka bitewe n’izi ndwara
zikura mu gitondo cyangwa zaje zitunguranye.
Amashu arimo ubwoko bwinshi burimo shufurere(Chou Fleur),
brokori(Broccoli) n’ubundi bwoko butandukanye.Bitewe n’uburyo wakwifuza gutegura amashu
ni ingenzi ku buzima bwawe igihe cyose uyafashe atetswe cyangwa ari mabisi.
Abantu bashishikarizwa kurya imboga z’ubwoko
butandukanye kuko zikungahaye ku ntungamubiri zikenewe na buri wese, bakarinda
imibiri yabo kandi bakirinda indwara zimwe na zimwe.
TANGA IGITECYEREZO