Ikipe ya APR FC ishobora guterwa gapapu n'ikipe ya Vipers FC ku mutoza Aritz Lopez Garai bari bamaze iminsi mu biganiro.
Ikipe
ya APR FC ikomeje kujyana ibiganiro buhoro byo kuba yasinyisha uyu mutoza Aritz
Lopez Garai ukomoka mu gihugu cya Espagne, bituma nawe atangira guhindura
intekerezo.
Iyi
kipe ya APR FC iherutse kwegukana igikombe cya shampiyona idatsinzwe yahisemo kudakomezanya
na Thierry Froger amaso batangira kuyereka ahandi. Mu minsi itambutse ni bwo APR
FC yatangiye kuvugana na Aritz Lopez Garai usanzwe utoza ikipe ya FC Nouadhibou
yo muri Mauritania.
Uyu
mutoza yari yashimye umushinga wa APR FC ndetse nawe akavuga ko wamufasha kurushaho
kubaka izina muri Afurika. Uyu mutoza, nawe afite ibyo yari yasabye APR FC,
kuko yababwiye ko ataza gutoza iyi kipe aje gutwara shampiyona ngo kuko nta
muntu utoza iyi kipe ngo bimunanire.
Uyu
mutoza yasabye ko ikipe yamureka agashaka abakinnyi bakomeye muri Afurika
ku buryo we yakubaka ikipe ihangana muri Afurika. Amakuru InyaRwanda
yamenye ni uko uyu mutoza ibyo yumvikanye na APR FC byose byari bimeze neza,
ariko akaba abona igenda gahoro.
Aritz ni umwe mu batoza batanga icyizere mu batoza bakiri bato bari gukorera muri Afurika
Ibi
byatumye abahagarariye Aritz Lopez Garai barerekeje muri Uganda kuganira
n'ikipe ya Vipers FC nayo yiteguye kumuha buri kimwe, ndetse abo bagabo bamuhagarariye bakaba ari naho bakiri.
Igiteye
impungenge gituma APR FC igumana amanota ni ko ikipe ya Vipers FC itazakina
imikino ya CAF kandi uyu mutoza ariyo ahanze amaso. Avuga ko mu gihe muri
APR FC bakomeza kwirengagiza, yasinyira Vipers FC amasezerano y'imyaka 2 ubundi
akubaka ikipe izasohokera igihugu.
Uyu
mutoza yavutse taliki ya 6 Ugushyingo mu 1980, avukira mu gace ka Barakaldo muri
Espagne. Mbere yo kuba umutoza, Aritz Lopez Garai yabanje gukina umupira
w'amaguru, gusa ntabwo yageze kure kuko yakiniye amakipe y'iwabo muri Espagne gusa
nayo yo mu byiciro byo hasi.
Imibare y'amafaranga we na APR FC bari kuyihuza ariko agasaba APR FC kugura abakinnyi bafite uburambe mu mikino ya CAF
Yakiniye amakipe arimo Reus Deportiu, Sporting Gijon, Celta Vigo, CF Cordoba, Castellon, UD Salamanca, UB Conquense, CD Basconia na Gernika. Nyuma yo gusezera kuri ruhago, Aritz Lopez Garai yaje gufata umwanzuro maze muri 2017 aba atangiye ubu buzima bushya ahereye mu ikipe ya Reus Deportiu y'iwabo muri Espagne ndetse akaba ari na yo yari yaraheremo ari umukinnyi.
Uyu
mutoza w'imyaka 43 nyuma yaho yakomereje mu makipe arimo Albacete, CD Tenerife
na CD Numancia mbere y'uko yerekeza mu ikipe ya FC Nouadhibou yo muri Mauritania
mu mwaka washize w'imikino.
Kuva
ageze muri iyi kipe amaze kuyihesha ibikombe 2 bya shampiyona yikurikiranya
ndetse yanayifashije gukora amateka yo kugera mu matsinda ya CAF Champions
League bwa mbere mu buzima bwayo.
TANGA IGITECYEREZO