RFL
Kigali

Ntagisanimana Saida wakubise urushyi Rwaka Claude yahagaritswe amezi 8 adakandagira ku kibuga

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:20/05/2024 17:02
0


Umutoza w'ikipe ya AS Kigali WFC, Ntagisanimana Saida yahagaritswe mu bikorwa by'umupira w'amaguru mu Rwanda mu gihe kigera ku mezi Umunani kubera gukubita urushyira umutoza wa Rayon Sports y'abagore, Rwaka Claude.



Mu Rwandiko FERWAFA yandikiye ubuyobozi bw'ikipe ya AS Kigali WFC tariki 16 Gicurasi uyu mwaka, rugaragaza ko umutoza w'iyi kipe Ntagisanimana Saida yamaze gufatirwa ibihano byo guhagarikwa mu mupira w'amaguru mu Rwanda igihe kigera ku mezi 8 ndetse agatanga n'ihazabu y'ibihumbu 50 by'Amanyarwanda.

Ni nyuma y'uko akanama ka FERWAFA gashinzwe imyitwarire kari kafatiye ibihano uyu Ntagisanimana birimo guhagarikwa umwaka ndetse n'amande ya 100,000 Frw, ariko FERWAFA ikanga gushyira imyanzuro mu ngiro.

Tariki 23 Mata 2024 ubwo ikipe ya Rayon Sports WFC yakinaga na AS Kigali WFC ,umukino urangiye ni bwo umutoza wa Rayon Sports WFC yagiye gusuhuza umutoza wa AS Kigali WFC nk'uko bisanzwe bigenda, ariko umutoza wa AS Kigali WFC Ntagisanimana ahindukira akubita urushyi Rwaka Claude.

Ntagisanimana Saida wakubise urushyi Rwaka Claude 

Iyo urebye mu mategeko ya FERWAFA agenga imyitwarire irebana n’ibyaha bibangamira ubusugire bw’umubiri, ivuga ko “Iyo uwakoze icyaha ari umuyobozi: Iyo umuyobozi wa FERWAFA, w’ishyirahamwe cyangwa ikipe ahungabanyije ubusugire bw’umubiri cyangwa ubuzima bw’umuntu, cyangwa agashotora umuntu atamukomerekeje, uwakoze ikosa ahanishwa gucibwa ku bibuga byose byo mu Rwanda mu gihe gihwanye n’umwaka. Agomba kandi kwishyura ihazabu itarengeje 100.000 Frw).

Muri uru rwandiko, akanama ka Komisiyo y'imyitwarire kagaragaje ko kubera ko Ntagisanimana Saida yasabye imbabazi kandi akaba ari bwo bwa mbere yari agaragaye mu ikosa, byatumye bamugabanyiriza ibihano nk'uko amategeko abiteganya, ahagarikwa amezi 8 aho kuba 10, ndetse anacibwa amande y'ibihumbu 50 aho kuba 100.

Ntabwo ari ibi birego gusa byafatiwe imyanzuro kuko hari n'icyemezo cy'umuyobozi wa Rambura WFC wasinyiye umukinnyi binyuranyije n'amategeko akaba yahanwe umwaka, ndetse na Bekeni wakubise umutwe Team Manager wa Marine FC, akaba nawe yahanwe umwaka, ndetse n’ibindi birego byari bimaze iminsi bimwe bikaba byarakozweho.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND