RFL
Kigali

Ani Elijah nyuma yo guhabwa ubwenegihugu yitabiriye umwiherero w'Amavubi - VIDEO

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:20/05/2024 16:00
0


Rutahizamu w'ikipe ya Bugesera FC, Ani Elijah yagaragaye mu bakinnyi b'ikipe y'igihugu "Amavubi" batangiye umwiherero.



Kuri uyu wa Mbere tariki 20 Gicurasi 2024 ni bwo abakinnyi b'ikipe y'igihugu "Amavubi" batangiye umwiherero utegura imikini yo gushaka itike y'igikombe cy'Isi kizaba mu 2026. Ni umwiherero wagaragayemo rutahizamu w'ikipe ya Bugesera FC ,Ani Elijah wari uhamagawe bwa mbere mu Amavubi. 

Uyu rutahizamu yageze kuri FERWAFA ahagana saa 09:40 aho yari avuye mu Karere ka Bugesera. Uyu musore uvuka mu gihugu cya Nigeria, ntabwo yari mu bakinnyi 37 umutoza w'ikipe y'igihugu "Amavubi", Frank Spittler Torsten, yari yahagamaye, gusa akaba yari yarabwiwe ku ruhande ko agomba kuzitabira umwiherero nk'abandi bose.

Ani Elijah watsinze ibitego 15 mu mwaka we wa mbere ari muri Bugesera FC, aganira na InyaRwanda, yavuze ko yiteguye guha u Rwanda buri kimwe cyose nk'uko u Rwanda nawe rwamukunze.

Ani Elijah yemerewe gukinira ikipe y'igihugu 

Imwe mu mpamvu yatamye Ani Elijah atagaragara mu bakinnyi 37 bari bahamagawe, ni uko ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda ryashakaga kubanza kumenya niba uyu mukinnyi atarigeze akinira ikipe y'igihugu ya Nigeria, ndetse baza kwandikira ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri iki gihugu, naryo ribasubiza ko nta kibazo afite kuko atigeze abakinira.

U Rwanda ruzakina n'ikipe y'igihugu ya Benin tariki 6 Kamena, mu gihe tariki 11 Uko kwezi nabwo ruzakina na Lesotho.

REBA IKIGANIRO TWAGIRANYE NA ANI ELIJAH







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND