RFL
Kigali

Dr. Alfred Paul Jahn wamamaye nka Mon Ami yahaye inkunga abanya-Rwesero asaba kuzashyingurwa muri ako gace

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:19/05/2024 20:34
0


Umuganga w’Umudage Dr. Alfred Paul Jahn wamamaye nka Mon Ani hano mu Rwanda kubera ibikorwa by’ubugiraneza yagiye akora mu bihe bitandukanye harimo nko gufasha bana bo ku muhanda mu bice byinshi byo mu Rwanda, gusubira mu buzima busanze yasabye abaturage bo ku Rwesero ko bazamushyingura hafi yabo igihe azaba yitabye Imana .



Ibi  yabitangaje  ubwo yari yasuye  abatuye ku Rwesero  hamwe n’abagize  umuryango w’ubugiraneza yashinze witwa ‘Alfred  Foundation’ uhagarariwe n’umwe mu mfura uzwi nka Fidele  Uwimana .

Dr. Alfred Paul Jahn yashyikirije abatuye  muri Rweseo  inkunga yiganjemo  ibyo kurya ,ibikoresho by’isuku  ndetse  n’inkweto za siporo zagenewe abana b’abanyeshuri batifashije .


Mu butumwa  Dr. Alfred Paul Jahn  yageneye abaturage ba Rwesero  abari bitabiriye uwo muhango bwatanzwe na  Uwimana Fidele, usanzwe ari umuhungu we akaba  n’umuyobozi wa Alfred  Foundation wari urangaje imbere ikipe nini  yari yamuherekeje.

Ati “Yambwiye ngo mbabwire ko abakunda  cyane kandi yifuza ko igihe yazaba atakiri  mu buzima ukundi yazashyingura hano hafi yanyu,kandi ko icyo cyifuzo cye  yamaze kukigeza ku buyobozi.’’

Fidele yakomeje avuga ko  Dr  Jahn  yamusabye kubabwira ko  umunsi  wo kumushyingura abantu bose bazahaza batazazana indabo  kuko ari izo gupfusha ubusa  amafaranga ahubwo ko ayo  mafaranga  bazayakoresha mu bindi bikorwa  bibafitiye akamaro  nko kugura ibibatunga  mu buzima bwa buri munsi .

Bamwe mu baturage batuye mu ako kagari ka Rwesero  mu Murenge wa Kigali  badutangarije  ko bishimiye  icyifuzo cya Dr. Paul Jahn ariko bagaragaza ko  batifuza  kumubura hakiri kare ahubwo basaba ko  Imana yamurinda kandi ikamuha  gukomeza kuramba ariko nanone  ku bushake bw’Imana niyitaba Imana bazamushyingura hafi  yabo nk'uko yabisabye  nk’umubyeyi  wabanye nabo  ibihe bitandukanye bari bamukeneye .

Abayobozi  b’Inzego zibanze bari bitabiriye uwo muhango bashimiye   Dr. Paul Jahn ku bikorwa bye by’ubugiraneza bwe.


Uwimana Fidele[uri iburyo wambaye umupira utukura]  usanzwe ari umuyobozi wa Alfred  Foundation wari urangaje imbere ikipe nini  yari yamuherekeje   niwe wavugaga mu izina ry'uyu musaza


Dr Alfred Paul Jahn  ntabwo akibasha kugenda kubera iza bukuru ariko ntabwo arareka ibikorwa byo gufasha


Umudage Dr Alfred Paul Jahn wamamaye nka Mon Ami uri mu kagare,  yafashije benshi mu mfubyi kongera kugira ubuzima bwiza







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND