RFL
Kigali

Handball: U Rwanda rwegukanye igikombe rutsinze Uganda, mu batarengeje imyaka 20 biranga

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:17/05/2024 18:01
0


Ikipe y’igihugu ya Handball mu batarengeje imyaka 20 yegukanye igikombe cya IHF Trophy itsinze Uganda ku mukino wa nyuma.



Irushanwa rya IHF Trophy mu Karere ka Gatanu ryari rimaze iminsi ribera Addis Ababa muri Ethiopia ryasojwe uyu munsi, aho amakipe abiri y’u Rwanda yari yageze ku mukino wa nyuma.

U Rwanda rwari ruhagarariwe n’amakupe abiri, ikipe y’abatarengeje imyaka 18 ndetse n’ikipe y’abatarengeje imyaka 20.

Aya makipe yose bigendanye n’ibyiciro yakinagamo, kuri uyu wa Kane yari yageze ku mukino wa nyuma. 

Kuri uyu wa Gatanu ni bwo hakinwe imikino ya nyuma. Habanje umukino wa nyuma mu batarengeje imyaka 18 aho wahuje Ethiopia n’u Rwanda. 

Ethiopia yari imbere y’abafana ba yo ntiyoroheye u Rwanda kuko yaje kwegukana iki gikombe itsinze abasore b’u Rwanda ibitego 36-25.

Hakurikiyeho umukino wa nyuma mu batarengeje imyaka 20 wahuje u Rwanda na Uganda.

U Rwanda rwaje mu kibuga rufite intego yo gukora ibyananiwe na barumuna babo, gusa ntiborohewe n’igice cya mbere kuko Uganda yagitsinze ibitego 13-11.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yagarutse mu gice cya kabiri yariye amavubi maze icurikira ikibuga kuri Uganda. Ibi byaje kubafasha kwegukana igikombe itsinze umukino ku bitego 26-25.

Ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20 yatahukanye igikombe biyigoye cyane







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND