RFL
Kigali

Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Algeria rishobora kuva muri Afurika rikigira muri Aziya

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:15/05/2024 7:42
0


Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu gihugu cya Algeria rishobora gufata umwanzuro wo kureka kuba umunyamuryango w'impuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru muri Afurika, CAF rikigira mu mpuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru ku mugabane wa Aziya (AFC).



Aya makuru yagiye hanze ku munsi w'ejo akaba yaratangajwe n'ununyamakuru uzwi cyane ku makuru ajyanye n'umupira w'amaguru muri Afurika ariwe Micky Jnr.

Yavuze ko impamvu iri shyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Algeria ryafata uyu mwanzuro ari ukubera ko CAF itajya ibabanira ndetse ngo ntinagire uruhare n'ijambo mu mu myanzuro ifatirwa umupira w'amaguru wa Afurika.

Indi mpamvu inakomeye ni iyo kuba ikipe yabo ya USM Alger iheruka guterwa mpaga na RSB Berkane mu mukino ubanza n'uwo kwishyura wa 1/2 cya CAF Confederation Cup nyuma y'uko mu mukino ubanza bangiye iyi kipe yo muri Morocco kwambara imyambaro isanzwe ikoresha iriho ikarita y'igihugu cyabo n'agace ka Sahara y'Iburasirazuba naho mu wo kwishyura wo USM Alger ikajya ku kibuga ariko bikarangira yanze kuva mu rwambariro.

CAF isanzwe ifite abanyamuryango 54,ubwo biramutse bibaye ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Algeria rikavamo ryasigarana 53 mu gihe impuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru muri Aziya (AFC) isanzwe ifite abanyamuryango 47 yo yahita igira 48.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND