Ikipe ya Manchester City yatsinze Tottenham Hotspur yari yatezwe mu mukino w'ikirarane cya shampiyona y'ikiciro cyambere mu Bwongereza, Arsenal ikura amaso ku gikombe.
Uko umukino wagenze umunota ku munota:
Birasa nkaho Arsenal ku gikombe yakuyeho amaso kubera ikipe ikomeye Manchester City yari yatezwe iyikuye mu nzira
Umukino urangiye Manchester City itsinze ibitego 2-0 ihita ifata umwanya wa mbere n'amanota 88 naho Tottenham Hotspur yo iguma ku mwanya wa 5 ibijyanye no gukina Champions League mu mwaka utaha biba birarangiye
95+6' Jeremy Doku yongeye kwinjira mu rubuga rw'amahina agenda acenga gusa birangira ba myugariro ba Tottenham Hotspur bawumwatse
90+3' Pep Guardiola akoze impinduka mu kibuga havamo Erling Haaland hajyamo Julian Alvarez
Umukino wongeweho iminota 10
89' Manchester City ibonye penariti ku ikosa Pedro Porro akoze atereka hasi Jeremy Doku mu rubuga rw'amahina maze iterwa na Erling Haaland ayitereka mu nshundura igitego cya 2 kiba kirabonetse
86' Son Heung Min arase igitego kitaratwa ku mupira yari yiherewe na Emmanuel Akanji asigaranye n'umunyezamu arekuye ishoti Stefan Orthega aribamba arikuramo
84' Tottenham Hotspur ikoze impinduka mu kibuga havamo Hojbjerg na Pape Matar Sarr hajyamo Oliver Skipp na Giaovani Lo Celso
79' Muri iyi minota Tottenham Hotspur iri gusatira cyane ishaka igitego gusa uwitwa Dejan Kulusevski ari kurata uburyo bw'inshi
72' Umunyezamu wa Manchester City akoze akazi gakomeye akuramo umupira waruremereye ku ishoti rya Dejan Kulusevski
68' Pep Guardiola utoza Manchester City akoze impinduka mu kibuga havamo Kevin De na Ederson bose bagize ibibazo by'imvune hajyamo Jeremy Doku na Stefan Orthega
63' Myugariro wa Tottenham Hotspur ,Christian Romero akurikiye umupira ashaka kuwutereka mu izamu gusa birangira ahubwo akubise umugeri umunyezamu wa Manchester City none aryamye hasi ari kwitabwaho n'abaganga
58' Kevin De Bryne aryamye hasi nyuma yuko Pape Matar Sarr amukoreye ikosa amukandangira ndetse bikanamuviramo ikarita y'umuhondo
55' Ange Postecoglou akoze impinduka mu kibuga havamo Rodrigo Bentancur hajyamo Dejan Kulusevski
51' Manchester City ifunguye amazamu ku mupira Kevin De Bryne ahinduye imbere y'izamu maze Erling Haaland awushyira mu nshundura
46' Kevin De Bryne abonye umupira ku makosa yarakozwe na bamyugariro ba Tottenham Hotspur maze arekura ishoti gusa Vicario yongera gutabara
Igice cya kabiri gitangijwe na Manchester City gusa ntabwo umupira iwutindanye
Igice cya mbere kirangiye amakipe yombi anganya 0-0
44' Myugariro wa Tottenham Hotspur Radu Dragusin akijije ikipe ye akuramo umupira warutewe na Bernado Silva nyuma yuko Vicario we yari yibereye mu ruhande rwo heofo
42' Manchester City ibonye kufura ku ikosa ryari rikorewe Phil Foden maze iterwa nabi na Kevin De Bryne umunyezamu wa Tottenham Hotspur ayikuramo bitamugoye
38' Ikipe ya Manchester City yongeye kubona uburyo buremereye imbere y'izamu ku mupira waruhinduwe na Kyle Walker usanga Jusko Gvardiol awuhinduye uragenda unyura hejuru y'izamu gato
32' Tottenham Hotspur ibonye uburyo ku mupira waruhinduwe na Brendan Johnson ariko Ederson agerageje kuwufata uramucika ujya muri koroneri itagize icyo ibyara
25' Kugeza ubu ikipe ya Tottenham Hotspur niyo irimo irahererekanya umupira cyane gusa kubona uburyo buremereye imbere y'izamu byo byanze
18' Manchester City ikomeje kurata amahirwe imbere y'izamu rya Tottenham Hotspur,uwitwa Phil Foden ahaye umupira mwiza Erling Haaland arawirukana gusa birangira awutakaje
15' Manchester City irase igitego kidahushwa ku makosa yarakozwe na Hojbjerg maze umupira wifatirwa na Phil Foden awuhinduriye mu izamu gusa Vicario akora akazi akiza izamu
11' Kuri ubu umukino urimo urakinirwa mu kibuga hagati buri kipe ishaka uko yabona uburyo ngo yirukankane umupira igere imbere y'izamu ry'indi
7' Manchester City nayo ibonye uburyo imbere y'izamu ku mupira waruzamukanywe na Kayle Walker ageze imbere y'izamu awuha Kevin De Bryne nawe arekura ishoti ba myugariro barushyira muri koroneri gusa birangira n'umusifuzi asifuye ko habayemo kurarira
5' Tottenham Hotspur ibonye amahirwe ya mbere akomeye imbere y'izamu ku mupira Brendan Johnson azamukanye ahindura kwa Rodrigo Bentancur nawe arekura ishoti gusa umunyezamu wa Manchester City ashyira umupira muri koroneri itagize icyo itanga
2' umukino utangiye ubona amakipe yombi akina ahuzagurika nta n'imwe igumana umupira
Abakinnyi 11 ba Tottenham babanje mu kibuga:
Vicario
Pedro Porro
Romero
Dragusin
Van de Ven
Sarr
Hojbjerg
Bentancur
Maddison
Johnson
Son
Abakinnyi 11 ba Manchester City babanje mu kibuga: Ederson
Walker
Akanji
RĂºben Dias
Gvardiol
Kovacic
Rodri
Bernardo Silva
De Bruyne
Foden
Haaland
Uyu mukino ushobora gusiga abafana ba Arsenal bari mu byishimo mu gihe ikipe ya Tottenham Hotspur yakwitambika Manchester City ikaba yayitsinda cyangwa bakanganya.
Ibi bibaye Arsenal yahita yizera gutwara igikombe hakibura umukino umwe ngo shampiyona irangire kuko yahita ikomeza kuba ku mwanya wa mbere n'amanota 86 ubundi igasigara irebana no gutsinda umukino izakiramo Everton .
Manchester City yo iramutse iwutsinze yahita ifata umwanya wa mbere n'amanota 88 ubundi igasigara irebana n'umukino wa nyuma izakiramo West Ham United kuri Etihad Stadium.
Ikipe ya Tottenham Hotspur yo igiye gukina uyu mukino yo irwana no gushaka umwanya wa 4 muri shampiyona kugira ngo izakine Champions League mu mwaka utaha.
Kugeza kuri ubu iri ku mwanya wa 5 n'amanota 63 ikaba irushwa amanota 5 na Aston Villa iri ku mwanya wa 4,ubwo bivuze ko iramutse itsinze uyu mukino hahita hasigaramo ikinyuranyo cy'amanota 2 ubundi bagasigara bareba umukino wa nyuma.
Muri rusange imibare yerekana ko mu mikino 50 iheruka guhuza aya makipe yombi, Tottenham Hotspur yatsinzemo imikino 23, Manchester City itsinda 20 naho banganya imikino 7.
Mu mikino 5 iheruka yo Manchester City yatsinzemo 2, Tottenham Hotspur nayo itsinda 2 mu gihe banganyijemo 1.
TANGA IGITECYEREZO