Mu Rwanda, hari abakozi b’Imana bagezweho muri iyi minsi bitewe n’uko ahanini inyigisho zabo zigenda zishora imizi zigafasha benshi mu buryo butandukanye bigatuma zigahererekanwa ku mbuga nkoranyambaga zikagera kuri benshi byihuse.
Umukoro wo guhindura
abantu abigishwa wabyaye umusaruro kuko watumye ubutumwa bwiza bwaguka bukwira
hose, abakiriye agakiza bakwira mu mfuruka zose z’Isi.
Inkuru nziza y’umukiro
yanageze mu Rwanda aho ubukirisitu bwashinze imizi mu kinyejana cya 19. Kuva
ubwo abenshi bagandukiye Imana, amadini aravuka ndetse ubutumwa bwiza
buracyavugwa.
Ubu ku butaka bw’u
Rwanda, hari abavugabutumwa bagabura ijambo ry’Imana ricengera mu matwi ya
benshi rikabarema imitima, abihebye bagahembuka, abafite ibibazo, rikongera
kububaka.
Nubwo mu Rwanda hari
abakozi b’Imana benshi banshi bayoboye amatorero anyuranye, hari abagezweho
bakunzwe cyane muri iki gihe bitewe n’inyigisho batambutsa haba ku mbuga
nkoranyambaga, mu nsengero zabo n'ahandi bagenda batumirwa.
Mu bashumba/abapasiteri n’intumwa
b’abagabo bagezweho mu Rwanda, InyaRwanda yaguhitiyemo 10 gusa bagezweho kuruta
abandi.
1.
Pastor Antoine Rutayisire
Rev Pst Dr Antoine
Rutayisire, ni umupasiteri uri mu kiruhuko cy’izabukuru wahoze ari Umuyobozi wa
Paruwasi ya Remera mu Itorero Angilikani. Rutayisire, yamenyekanye mu nyigisho
zitandukanye z’Iyobokamana, zirimo n’izubaka umuryango. Ni umugabo utarya
imirwa iyo abwiriza kuko avuga ukuri kweruye adaca ku ruhande.
Pastor Rutayisire
w’imyaka 66 yavukiye mu Murenge wa Kiramuruzi mu Karere ka Gatsibo mu 1958, atangira
ivugabutumwa mu 1983 akimara gukizwa. Mu 1990 yaretse akazi ko kuba mwarimu
igihe cye agiharira kwigisha ijambo ry’Imana. Icyo gihe yahise ajya kuyobora
Umuryango w’Ivugabutumwa rishingiye kuri Bibiliya w’abanyeshuri ba Kaminuza,
akaba ari we wabaye Umunyamabanga mukuru wawo wa mbere kugeza mu 1994.
Nyuma Jenoside yakorewe
Abatutsi, yayoboye Umuryango w’Ivugabutumwa wa AEE. Mu 2008 ayobora Paruwasi ya
Saint Etienne mu Biryogo ahava ajya kuyobora iya Remera yaherewemo ikiruhuko cy’izabukuru.
2.
Apôtre Gitwaza
Apôtre Dr. Paul M.Gitwaza
ni Umushumba Mukuru w’Itorero Zion Temple Celebration Centre ku Isi. Uyu
muvugabutumwa afite impano yo kwigisha ijambo ry’ubwenge ku buryo abamwumva
batarambirwa kumutega amatwi. Apôtre Gitwaza yakiriye Yesu nk’Umukiza ku myaka
icyenda, abatizwa umubatizo w’Umwuka Wera ku myaka 12. Yatangiye kubwiriza
afite imyaka 14.
Mu iyerekwa yagize mu
1992, harimo ko agomba gushyiraho Minisiteri y’Ububyutse yitwa “Authentic Word
Ministries International,” igamije gutegurira inzira Yesu Kirisitu. Nyuma ya
Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yatangiye ivugabutumwa mu Rwanda, abwiriza
ubutumwa bwo kwihana, kubabarira no gutunganya inzira, kugira ngo igihugu
gihinduke ubuturo bw’Imana.
Apôtre Gitwaza usanzwe
ari n’umuhanzi, mu ivugabutumwa azwi cyane mu buhanuzi yakunze kugarukaho
by’umwihariko ku bijyanye n’ibimenyetso by’impera y’Isi yakomojeho mu 2015. Itorero
rye rya Zion Temple riri mu yubashywe mu Rwanda ndetse ryanagabye amashami
menshi mu bihugu bitandukanye ku Isi.
3.
Apôtre Masasu
Apotre Ndagijimana
Joshua Masasu ni we washinze Itorero ry’Isanamitima [Evangelical Restoration
Church]. Abayoboke b’itorero rye bamwita ‘Daddy’ mu kumusanisha n’umubyeyi wabo
mu by’umwuka unyuzamo akanabaha impanuro z’ubuzima busanzwe.
Apôtre Masasu amaze
imyaka 26 ategetswe n’Imana gutanga ubutabazi bwo gusana imitima no kurema
imiryango mishya, akoresheje intwaro y’ivugabutumwa. ERC ni itorero rishingiye
ku musingi wo kubaka umuryango uhamye, aho imfubyi ibonera umubyeyi, umupfakazi
akagira umwitaho. Ihishurirwa ryo kuritangiza Apôtre Masasu yarihawe mu 1984
mbere yo kurishinga mu 1994.
Apôtre Masasu afatwa
nk’umunyadushya iyo abwiriza. Abamukurikirana bamufata nk’umunyakuri mu byo
akora n’ibyo avuga. Mu nyigisho ze arashyenga cyane, akoresha amagambo yihariye
n’ingero zitanga ubutumwa bwifitemo inyito ihishe.
Apôtre Joshua Masasu
Ndagijimana ni umwe mu bantu bafite ibikorwa bitari bike mu Rwanda ku buryo
byatumwe izina rye rimenyekana cyane yewe birenga u Rwanda bigera ku rwego
mpuzamahanga bivuye ku kuba umubwirizabutumwa bwiza. Ubu ayoboye insengero 70
mu Rwanda, 15 muri RDC n’ebyiri i Burundi.
4.
Pastor Senga Emmanuel
Pastor Senga Emmanuel ni
Umushumba mu Itorero ryitwa Eglise Vivante umenyerewe mu nyigisho akenshi ziba
zirimo amashyengo ariko zihugura benshi ku ngingo zitandukanye zijyanye n’ubuzima
bwo gusenga atambutsa kuri YouTube.
5. Prophet Claude Ndahimana
Prophet Claude Ndahimana,
ni Umushumba Mukuru w'Itorero Soul Healing Revival Church uzwi cyane mu biganiro
atambutsa kuri BTN TV akora ibitangaza.
Ubwo yaganiraga na
InyaRwanda avuga ku itorero rye n’uko yaritangije, yaragize ati: “Soul Healing
Revival Church yatangiye mu 2012, imaze imyaka 11, iyerekwa ryavuye ku Mana
ubwo nari ndiho nsenga saa munani z'ijoro umucyo unzaho, murikirwa n'Umwuka
Wera nuzura umuriro mwinshi, wa Mwuka wera numva hari ibintu utwitse mu buzima
bwanjye.
Ndimo gusenga nsaba Imana
kumbohora ku bijyanye na karande n'ibiboha abantu muri rusange. Marayika araza
ahagarara iburyo bwanjye ankora ku mutwe nkomeza kumva umuriro mwinshi, uwo
Marayika arambwira ngo "ndakubohoye nawe jyenda ubuhore benshi".
Prophet Claude ni umukozi
w'Imana ukunze gushishikariza abantu kuba mu buzima buramya Imana cyane ko
ariho akura imbaraga zimushoboza gukora ibitangaza.
6.
Bishop Rugagi
Bishop Rugagi Innocent ni Umushumba Mukuru w’Amatorero
y’Abacunguwe [Redeemed Gospel Church]. Uyu muvugabutumwa yavuze ko yatangiye
kuba umushumba umunsi yasengewe ku itariki 7 Ukwakira 2007.
Bishop Rugagi yabanje
gukorera mu Mujyi wa Kigali biba ngombwa ajya gutangiza umurimo w’Imana mu
Karere ka Ruhango mu 2008.
Urusengero rw’Itorero
ry’Abacunguwe rwafunguwe ku mugaragaro tariki 22 Ukwakira mu 2010. Ni itorero
ryakomeje kugaba amashami hirya no hino mu gihugu kugeza mu 2018, ubwo
umuyobozi waryo yajyaga kuba muri Canada.
7.
Pastor Desire Habyarimana
Habyarimana Desire ni
umukozi w’Imana akaba Umushumba w’itorero rya ADEPR Kicukiro. Uyu muvugabutumwa amaze imyaka isaga 40
abarizwa mu Itorero rya ADEPR. Yatangiye ivugabutumwa afite imyaka 10 atanzweho
icya cumi ku bamisiyoneri mu Burundi. Azwiho gutanga inyigisho z’ijambo
ry’Imana ku mbuga zitandukanye yifashishije ikoranabuhanga cyane ko ari mu ba
mbere baryinjije muri ADEPR.
Uyu mukozi w’Imana ari mu
bavugabutumwa biyeguriye gutanga inyigisho zo kubaka umuryango aho kuva mu
2010, yashyizeho inyigisho z’isanamitima ry’ingo zagenewe ibyiciro bitandukanye
kuva ku bakibyiruka n’abarushinze bahanurwa ku gukemura amakimbirane bafitanye.
8.
Bishop. Prof. Fidèle Masengo
Bishop Prof Masengo Fidèle ni Umushumba Mukuru w’Itorero Foursquare Gospel Church of Rwanda (FGR), asanzwe ari intiti mu bijyanye n’Amategeko ndetse anayafitemo impamyabumenyi yakuye muri kaminuza Antwerp mu Bubiligi.
Bishop Prof Masengo Fidèle ni umwigisha ubifatanya no kwandika
ibitabo. Yanditse Igitabo yise Intimacy with God, gikubiyemo ubutumwa buvuga ku
busabane hagati y’abemera n’Imana. Yagishyize mu Cyongereza ngo kizagere kuri
benshi mu bihugu bitandukanye.
Mu 2020, Itorero abereye
umuyobozi ryujuje inyubako yaryo yuzuye itwaye miliyoni zisaga 400 Frw.
9.
Apotre Sosthene Serukiza
Apôtre Sosthene
Serukiza ni umuyobozi w’Itorero
Guerison des Ames rikorera
i Karumuna muri Kanzenze rikaba rifite andi mashami mu Karere ka Bugesera
n’ahandi henshi mu gihugu ndetse no hirya no hino ku isi.
10.
Pastor Zigirinshuti Michel
Imyaka isaga 45 irashize
Pasiteri Zigirinshuti Michel atangiye umurimo w’ivugabutumwa rinyuze mu kuvuga
ijambo ry’Imana. Izina rye rirazwi kubera inyigisho ze akoreshamo amagambo
adasanzwe iyo abwiriza n’ingero atanga.
Uyu muvugabutumwa ari mu
bo muri ADEPR batarya iminwa mu gihe bashaka gutambutsa ubutumwa bw’ibikeneye
gukosorwa. Ibyo bituma akundwa ndetse bigahurirana n’uburyo abara inkuru iyo
abwiriza, bikaryohera abamukurikira.
Pasiteri Zigirinshuti
yamaze imyaka itandatu akuriye Ivugabutumwa n’Amahugurwa muri ADEPR kuva mu
2012, umwanya yaje kwirukanwaho muri Werurwe 2018 ashinjwa guta akazi
atabimenyesheje ubuyobozi.
11.
Prophet Ernest Nyirindekwe
Prophet Nyirindekwe
Erneste, Umuyobozi Mukuru wa Groupe Prophetique Diaspora, ni umuhanuzi
w'izina rizwi cyane hano mu Rwanda. Izina rye ryarushijeho kumenyekana ubwo
yasezeranyaga Senateri Evode Uwizeyimana n’umukunzi we Zena Abayisenga mu bukwe
bwabaye tariki 05 Ukuboza 2021 bukabera mu Mujyi wa Kigali.
12.
Bishop Bosco Harerimana
Bishop Harerimana Jean
Bosco ni Umushumba Mukuru wa Zeraphat Holy Church, wakuriye muri ADEPR nyuma
akaza gufata icyemezo cyo gutangiza itorero rye.
13.
Pastor Emmanuel Karemera
Bishop Karemera Emmanuel ni
Umushumba Mukuru w’Itorero Kanombe Living Word Church wasezeranyije ibyamamare
Kimenyi Yves na Miss Muyango Claudine mu bukwe bakoze mu ntangiriro za 2024.
14.
Pastor Rugamba Albert
Umushumba Mukuru
w’Itorero Ryera Bethesda [Bethesda Holy Church], Bishop Rugamba Albert, yatangiriye umurimo w’Imana mu Itorero rya
ADEPR mu Bibare (ahari ububyutse bukomeye) mu 1999. Mu 2001 yagizwe Umushumba
w’Umudugudu wa ADEPR mu Rukurazo kugeza mu 2004. Yahavuye atangiza Bethesda
Holy Church ku wa 15 Kanama 2004.
15.
Pastor Mugisha Jackson
Pastor Jackson Mugisha ni umushumba wa Spirit Revival Temple akaba n’umushabitsi mu bijyanye n’ingendo n’ubihinzi. Itorero ayoboye yarishinze ku ya 16 Ukuboza 2024, rikaba rigendera ku iyerekwa (vision) rivuga ngo "Guhindura no Gutegura Umugeni wa Yesu Kristo". Uyu mugabo ukunze gutumirwa cyane mu ivugabutumwa hirya no hino mu gihugu, akunzwe cyane n’urubyiruko kuko inyigisho ze ari bo zibandaho cyane.
TANGA IGITECYEREZO