Golden State Warriors yabuze amahirwe yo kuzakina NBA Playoff nyuma yo gutsindwa na Sacramento Kings amanota 118-94.
Umukino wa Sacramento Kings na Golden State Warriors wari witezwe na benshi, kubera ko bashakaga kureba niba Stephen Curry n’ikipe ye iri bubone itike yo gukina NBA Playoff, nkuko mugenzi we LeBron James yabikoze agafasha Los Angeles Lakers.
Golden State Warriors yatsinzwe imikino ya Play In Tournament ihuza amakipe ari ku mwanya wa karindwi kugeza ku 10, aho aba yishakamo abiri agomba gusanga atandatu muri buri gice azakina iya kamarampaka.
Umukino warangiye Sacramento Kings yatsinze Golden State Warriors amanota 118 kuri 94 iyisezerera itageze mu Mikino ya Kamarampaka. Umwaka ushize nawo wari mubi kuri iyi kipe kuko nabwo yasezerewe na Los Angeles Lakers muri round ya mbere y’imikino ya kamarampaka.
Sacramento Kings niyo yabujije ibihangage nka Stephen Curry kutisanga mu mikino ya NBA Playoff
TANGA IGITECYEREZO