Kigali

LeBron James yujuje imyaka 40 yandika andi mateka nk’umukinnyi w’igitangaza

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:30/12/2024 12:01
0


LeBron James, umukinnyi w’umukino wa Basketball ukomeye muri NBA, yujuje imyaka 40 kuri uyu wa Mbere, ariko ntacyo iyi myaka imutwaye mu duhigo dutandukanye akomeje guca.



James abaye umukinnyi wa mbere mu mateka ya NBA wakinnye mu bihe bine by’imyaka y’ubukure (teens, 20s, 30s, na 40s). Muri iyo myaka yose, aracyashimangira ko agikomeye, n’ubwo ari gukina mu minsi isa n’aho ari iya nyuma. 

Mu mwaka wa 22 mu mikino ya NBA, James akomeje guhesha ikipe ya Los Angeles Lakers amahirwe yo kugera ku ntego nyinshi. Uyu mwaka, amaze gutsinda amanota 23.5 ku mukino, hamwe na assists 9 na rebounds 7.5, akaba ari umwe mu bakinnyi beza isi yagize.

Mu 2023, LeBron yakuyeho agahigo ka Kareem Abdul-Jabbar nk’umukinnyi watsinze amanota menshi muri NBA, aho amaze kugera ku 41,13, ndetse arcyanatsinda andi manota, ndetse akaba ari no guikuraho uduhugo twinshi.

Ikintu cy’ingenzi mu buzima bwa LeBron James muri uyu mwaka ni uburyo yabashije gukinana  na Bronny James umuhungu we mu mukino wa NBA. Ibi byabaye ubwa mbere ko umubyeyi n’umwana bakinana muri shampiyona ya NBA. 

Nubwo Bronny yahuye n’ibihe bikomeye byo guhura n’indwara y’umutima, LeBron avuga ko gukina hamwe na we byamugejeje  ku kandio gahigo, bikanamwongerera imbaraga.

LeBron James akomeje kuba umukinnyi w’igitangaza mu mateka ya NBA, nyuma yo guca uduhigo twinshi

Nubwo James abitse amateka mu kibuga, afite byinshi akora hanze yacyo. Afite imigabane muri Liverpool FC, Boston Red Sox, ndetse na Pittsburgh Penguins. 

Ni umwe mu bakinnyi ba mbere babashije kugera ku mutungo wa miliyari $1.2 mu gihe bakiri mu kibuga. Akaba kandi afite kompanyi ye yitwa SpringHill Company ikora ibijyanye n’amafilime, bikaba byaramufashije kwigarurira isoko rya Hollywood.

LeBron arifuza gukomeza ubuzima bwe muri NBA no kuba nyiri ikipe ya NBA, aho yifuza kuba afite ikipe muri Las Vegas. Iki ni kimwe mu byerekana ko atazahagarara mu gukurikirana inzozi ze n'uburyo ateza imbere umukino wa Basketball.

James afite intego yo kwegukana igikombe cya gatanu cya shampiyona, kuko yatwaye ibikombe bine: bibiri hamwe na Miami Heat (2012 na 2013), kimwe na Cleveland Cavaliers (2016), ndetse n’ikindi muri 2020 hamwe na Los Angeles Lakers. Nubwo Lakers batageze kure mu myaka yashize, James aracyari mu bakinnyi b’ingenzi bo mu ikipe ye, kandi akomeje gutanga umusatruro.

Kuri Noheli uyu mwaka, LeBron yatsinze amanota 31, anatanga assists 10, afasha Lakers gutsinda Golden State Warriors. Ni ukuvuga ko imyaka idashobora gukumira imbaraga z’umukinnyi ukomeye nka LeBron James.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND